‘Gospel Club’ ni akabyiniro kagiye gutangira aho abarokore bazajya bahurira bakabyina bakimarayo. Umwe mu bari gutegura ‘Gospel Club’ avuga ko impamvu ari uko abarokore nyuma yo kuva mu rusengero batagira ahantu ho kwidagadurira bumva indirimbo zo guhimbaza Imana.
Yagize ati “abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo nta handi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi niho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.”
Yakomeje avuga ko ari ahantu hazajya hahurira abahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’izo guhimbaza Imana, kandi ngo bazajya bafatanya kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana cyane ko nabo baba bafite amadini babarizwamo.
Kubera ko hamenyerewe ko mutubyiniro haba hari ibyo kunywa cyane ibisindisha, uyu yabajije icyo bazajya banywa asubiza avuga ko ‘Buri rugo rugira amahame yarwo, twebwe ntabwo tuzanywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha, tuzajya tunywa imitobe, icyayi, ibyo kunywa byoroheje bizatuma abantu basangira bagasabana.”
Aka kabyiniro k’abarokore ‘Gospel Club’ kazajya kaba buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kuri St Paul mu mujyi rwagati. Biteganijwe ko karatangira kuri uyu wa 6 Ukwakira 2023 kuwa Gatanu.