Akarengane umugore yakorewe na Equity Bank maze akibwa akayabo kamafaranga.

Uzayisenga Nadia atuye mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, aratabaza avuga ko yibwe amafraga y’u Rwanda angana na Million zirindwi n’ibihumbi bibiri na magane ane (7,002,400frw),avuye kuri konti ye iri muri bank ya Equity, aho habanje gukora sim swap ya numero ye ya telephone, ubundi amafranga akibwa.

Uzayisenga avuga ko aka karengane yagakorewe n’iyi bank ishami rya Nyabugogo, kuko bifashishije simcard ye bayikorera swap mu buryo atamenyeshejwe, umwanya wo kujyamo ifoto ye hagashyirwamo idirishya, ndetse n’umwirondoro w’uwakoze sim swap kuri simcard ye ntamenyekane, ngo akifatikanya na bamwe mu bakozi ba bank atabashije kumenya agasahurwa izi million.

Ubwo yaganiraga na btn yagize ati” njyewe mfitanye ikibazo na MTN, nkagirana ikibazo na Equity bank, bambwiye ko naswapishije simcard, najya kuri MTN bakambwira ko njya kuri bank nabikijemo, najya kuri bank bakambwira ngo ngende kuri MTN, kuburyo nitabaje inzego kuko MTN nagezeyo inshuro zigeze kuri 5, RURA ngerayo inshuro zigera kuri 7, bakambwira ko MTN itaregwa, Equity ishami rya Nyabugogo nayo ntago iregwa, ngo nta muntu wandenganura”.

Uzayisenga yakomeje avuga ko arimo gutabaza nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame, kubera ko afite ikibazo kimukomereye, aho afite amadeni y’abandi, kugeza n’ubwo umwana yabuze amashereka yo konka bityo agasaba ko umuvugizi uwo ariwe wese yamufasha, kimwe n’abaturage muri rusange arabatabaza ngo ushoboye mu kurenganurwa kwe abijyemo.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwashyize umucyo ku kibazo cy'umuturage wavuze ko yambuwe umutungo na mwene wabo wa perezida Kagame.

Yakomeje avuga ko muri Equity bank bakoze kohereza aya mafrange ye(transfer) ndetse uwo bayoherereje akaba umukiriya wa Equity bank abitsamo, ati” njyewe ikintu nibaza, uwo mukiiriya wa Equity bank simuzi, kuburyo muri ibi bibazo nta muntu n’umwe nzi. Ndakeka ko abakozi ba bank bakoranye n’icyo gisambo, ndetse no muri MTN hakaba harimo uwabikoze”.

Ubwo yamaraga kubwira itangazamakuru ikibazo afite, bahise bahamagara equity, maze abayobozi bayo basubiza ko bagiye kwicarana n’itsinda kugira ngo bakemure iki kibazo cy’uyu muturage. Ibi byatumye umunyamakuru ahamagara kuri bank nkuru BNR, bamusubiza ko bagira inama uyu muturage akaba yakwandikira BNR akababwira ikibazo yagize kugira ngo bamufashe kugikurikirana.

Mu nyandiko btn ifitiye copy ariyo iyi ri hasi, RURA yasubije Uzayisenga ko igiye gukurikirana MTN kuko yakoze sim swap mu buryo budakurikije amategeko, ariko ku kuba amafranga yarakuwe kuri konti ya Equity bank, ngo RURA nta burenganzira ifite yo kugenzura ama bank ari nayo mpamvu bamugiriye inama yo kugana BNR.

MTN nta kintu irabivugaho.

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved