Tariki 23 zukwezi kwa 03 muri uyu mwaka wa 2022, sergeant major NIYIGABURA Athanase umusirikare wo muri batayo ya 109 mungabo z’igihugu, yasabye uruhushya rwo kujya gusura umuryango, maze nyuma y’iminsi ibiri ageze mu rugo ashaka abakozi bo kumwubakira inkingi z’igipangu, umugore we amubwira ko Atari bubyemere kuko batabyumvikanyeho, mu gihe we ngo yamusabye akazu acururizamo ngo kamufashe kurera abana.
Uyu mugabo akibigaragariza inzego z’ibanze zikamugira inama yo kumvikana n’umugore we UWAMAHORO JOSEPHINE, uyu mugabo yahise ajya kugorobereza mu kabari, atara umujinya kugeza ubwo yaje gutaha nijoro saa moya akaryama ariko mu gitondo akabyuka yivovota ko adashobora kwihanganira agasuzuguro, bumaze gutya neza ubwo umugore yari arimo ashyashyana no amutekere icyo kurya nk’umuntu waraye yasinze, ngo yasize inkono ku ziko, ajya gushaka igikoresho mu kabati munzu, umugabo yahise amukubita urushyi, maze amujyana hanze amukubita umutego agwa hasi umugabo amujya hejuru amukubita ifuni aramujajanga avuga ko arambiwe agasuzuguro k’abagore.
Urukiko rwa gisirikare rwahisemo kwimurira icyumba cy’urubanza rwagati mu baturage, aha mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma ahakorewe icyaha, maze sergeant major NIYIGABURA Athanase atangira avuga ko yabikoreshejwe n’umujinya bityo ari gusaba imbabazi ngo agabanirizwe ibihano, yagize ati” namukubise urushyi, maze kurumukubita afata umwase agiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga, nahise ngira umujinya nahise nzamuka nahise nkora muri bya biti harimo agasuka ndagafata nkamukubita mu mutwe, ariko mu byukuri nabitewe n’umujinya mwinshi”.
Umucamanza yamubajije impamvu avuga ko yabitewe n’umujinya mwinshi nyamara yarakubise umugore we yagwa hasi agafata ifuni agakomeza kuyimuhundisha inshuro nyinshi, yamubajije ati” wabonye ukubise umugore wawe agwa hasi, kubera iki wakomeje kuukubita inshuro nyinshi? Kuki utamukubise wabona aguye hasi ukamureka”. sergeant major NIYIGABURA Athanase yasubije agira ati” mu byukuri ntago namenye ngo namukubise rimwe, cyangwa kabiri kubera umujinya nari mfite”.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuye ibimenyetso bushingiraho bushinja sergeant major NIYIGABURA Athanase kwica abigambiriye umugore we busaba urukiko kuzabishingiraho bushinja sergeant major NIYIGABURA Athanase bukamuhamya icyaha nta kugabanirizwa ibihano kuri iki cyaha cyo kwica abigambiriye. Umushinjacyaha yavuze ati” ese kuki atakubise amaguru agakubita mu mutwe? Ko atamukubise ngo agwe hasi yarangiza aho kumwihorera agakomeza kumukubita? Ahubwo akajya inyuma akmwicaraho agahonda umutwe kugeza igihe ashiriyemo umwuka kandi abona uko amaraso arimo kuzamuka? Ibi bintu yabikoze abigambiriye, n’umwana we arabisobanura, yamukubise amubwira ngo reka nkwice nigemure, turambiwe agasuzuguro k’abagore. Turasaba yukoibyavugwa byose ndetse n’umwunganizi we ko hashingirwa kuri iyi ngingo kugira ngo ntazagabanirizwe ibihano”.
Bamwe mubagize umuryango wa nyakwigendera barimo murumuna we bavuga ko bakwiriye guhabwa ubutabera, ibyo ubushinjacyaha bwamusabiye akabihamywa, ngo bazafata inshingano zo kurera abana batatu nyakwigendera assize kuko se abasubiyemo nabo ngo ashobora kubagira nka nyina, ati” kumva ko yakatirwa burundu twumva bitaduhagije ariko nta kindi gihano twamusabira, tuzahagarara mu nshingano z’umuvandimwe tuzamurerera uko dushoboye, ariko kumva ko yabagarukamo natwe byadutera ipungenge, nta cyizere dufite ko yabarera uko bikwiriye, twumva nabo yabahemukira abaziza nyina”.
Nyuma y’iri buranisha ryabereye mu ruhame imbaga y’abaturage izenga amarira mu maso ubwo umushinjacyaha yasobanuraga uko iki cyaha cyakozwe, bamwe mu bagore batangarije TV1 ko bafite ubwoba niba uyu mugenzi wabo yarishwe atya azira kuvuguruza umugabo ati”bagombaga no kuba bananiranwa bakaka ubutane, ariko ntibicane, abagore twarushijeho kugira ubwoba mu mitima cyane, twagize ubwoba kuko twahise twumva ko iteka nubwo natwe tubafite bizatubaho nkuko uriya byagenze”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buramara aba baturage ubwoba buvuga ko ingo ziri mu makimbirane zizwi kandi ziri kuganirizwa, ahubwo bukabasaba kujya bamenyekanisha amakimbirane mashya nayo agakurikiranwa nkuko byasobanukirwaga n’umuyobozi w’akarere ka NGOMA madam Nathalie avuga ati” ihumure twabaha nuko ingo zisanzwe zifitanye amakimbirane inshuro nyinshi dusanzwe tuzizi akenshi, nk’amakimbirane mashya avutse vuba, baba bagomba kuyatumenyesha kugira ngo tubegere hato hatavamo urupfu nkurwo twabonye muri uriya muryango”.
Uru rubanza rutabaye igihe kirekire ugereranije n’igihe icyaha cyakorewe ruzasoma tariki 25 zuku kwezi kwa 04 saa sita aha ngaha icyaha cyakorewe. Uyu muryango utaragaragazaga amakimbirane akabije ngo bari abakiristo basengera mu itorero rya ADEPER, umugabo aza kubivamo atangira no kwanga kurihira abana ishuri ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byamenyeshejwe aho uyu mugabo yakoreraga, bari bafitanye abana batatu bigaragaza ko bagikenewe kwitabwaho, ahamwe n’iki cyaha cy’ubwicanyi cyakozwe ku bushake, yahanishwa gufungwa burundu.