Uwavuga ko Danny Mutabazi ari mu bihe byiza mu muziki, ubanza ntawamutera ibuye!! Nawe ubwe ni umutangabuhamya wabyo nk’uko yabiririmbye. Mu minsi 7 gusa, Danny Mutabazi agaragaye mu bikorwa binyuranye by’ivugabutumwa kandi bikomeye. Yadusangije uko yabyakiriye. Indirimbo “Isaha” ya Vestine na Dorcas imaze iminsi 4 isohotse, yanditswe na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi. Ni indirimbo ikmeje kwerekwa urukundo rwinshi, dore ko mu minsi micye imaze kuri Youtube imaze kurebwa inshuro hafi ibihumbi 300.
Uretse kwandika indirimbo “Isaha” y’aba bahanzikazi bakunzwe cyane muri iyi minsi, Danny Mutabazi wamamaye mu ndirimbo “Calvary” yanaririmbye bitunguranye mu gitaramo cyabo cyabaye kuwa 24.12.2022 muri Camp Kigali aho bamurikaga Album yabo “Nahawe Ijambo”. “Kuririmba mu gitaramo cya Vestine na Dorcas nubwo byari ibanga ariko nabimenye kare cyane ntibyantunguye kuko management yabo babinsabye mbere ahubwo ni uko uko byari biteguye nari kugaragara mu buryo bwa ‘surprise’ ariko imyiteguro yabyo nayitangiye mbere cyane” Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo “Binkoze ku mutima”, “Umutangabuhamya” n’izindi.
Ku bijyanye no kwandika indirimbo “Isaha”, yavuze ko yanejejwe cyane no kugirwa icyizere kingana gutya. Yanahishuye ko kwandikira abantu indirimbo yasanze ari n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga kuko uwo yandikiye indirimbo aramwishyura “kandi neza”. Ati “Byanyeretse ko ibyo nkora hari benshi babikunda kandi babiha agaciro kandi ni n’ibintu byiza kuko ni uburyo bwiza nabonye bwo kwinjirizamo amafaranga. Kuko benshi nandikira indirimbo baranyishyura kandi neza. Ikindi ni byiza kubona umuntu mwakoranye azirikanye igikorwa mwakoranye. Ndabashimiye twakoranye neza”.
Mu kiganiro M.Irene yagiranye na Vestine na Dorcas kuri MIE Empire mu minsi 7 ishize, yashimiye Danny Mutabazi wabandikiye indirimbo “Isaha”. Ati “Ndagira ngo mbanze nshimire umuvandimwe Danny Mutabazi. Namugejejeho igitekerezo cy’ikintu nari ndimo gutekereza, biba nk’umutwaro kuri we, turarana hafi ijoro ryose turi kwandika indirimbo yitwa Isaha”.
Arakomeza ati “Ijoro ryose ni bwo indirimbo twayanditse irarangira, tujya muri studio yararangiye mwaramaze no kuyirepeta, noneho izamo imbaraga zidasanzwe. Ni indirimbo idasanzwe, niyo mpamvu nshimiye Danny Mutabazi, habwa umugisha aho uri hose kandi n’umuryango we Imana iwuhe umugisha”.
Yavuze ko ubwo bayandikaga, umugore wa Danny Mutabazi yamuhamagaraga cyane amubaza niba ari butahe bitewe n’uko bari batinze gutaha dore ko barengeje saa sita z’ijoro bakirimo kwandika. Vestine yavuze ko yashimye inama bahawe na Danny Mutabazi y’uko umuririmbyi aba agomba kujya kuri stage yariye kuko bimufasha cyane. Dorcas yavuze ko Mutabazi yakoze imirimo myiza nk’iya Caleb.
Nyuma y’umunsi umwe aririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas, yahise anaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye kuri Noheli muri BK Arena. Cyitabiriwe n’abagera ku 10,000, kiririmbamo Mbonyi, Annette Murava, James na Daniella na Danny Mutabazi. “Kwa Mbonyi rero nakunze imitegurire y’igitaramo cye kandi nakunze n’uko twakoranye muri condition nziza” Danny Mutabazi aganira na InyaRwanda.com mu gitondo cy’uyu wa Gatatu. Mu gitaramo “Icyambu Live Concert”, Mutabazi yaririmbye indirimbo “Igitondo” anatungura Mbonyi amuha impano y’ururabo mu kumushimira ko yumviye ijwi ry’Imana akiyemeza kuyikorera.
Danny Mutabazi asanzwe ari umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave. Muri iyi minsi ni na Band Ambassador wa Hi Coffee. Yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z’abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n’ivugabutumwa akorera muri ADEPR, akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi.
Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu muziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” n’izindi. Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w’imyaka 28 aheruka kurushinga na Mahoro Bernadette [Berry] nyuma y’imyaka isaga ibiri bari bamaze bakundana.
Basobanuye intandaro y’urupfu rw’umupasiteri wiciwe mu kabari kuri Noheli.