Akari ku mutima wa The Ben nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye muri BK Arena

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu migendekere myiza y’igitaramo cye, cyabaye ku 1 Mutarama 2025.

Ni igitaramo yise “The New Year Groove Concert” yanamurikiyemo album ye ya Gatatu yise “Plenty Love”.

Iki igitaramo yaririmbanyemo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo mu bihe bitandukanye ndetse na Otile Brown wo muri Kenya.

The Ben nyuma y’iminsi ibiri akoze iki gitaramo cye, cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru yashimiye abatumye kigenda neza.

Yanditse ati “Ndashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu gutuma igitaramo cya New Year Groove Concert & Album Launch kiba intsinzi idasanzwe. Ku muryango wanjye, abamfashije gutegura, abaterankunga, abafatanyabikorwa, itangazamakuru, ndetse by’umwihariko n’abakunzi b’umuziki wanjye b’indahemuka bambaye hafi kuva ku munsi wa mbere …muri ugutera kw’umutima muri uru rugendo.”

Inkuru Wasoma:  Wa mugore wabyaranye na Theo Bosebabireba aravugwaho gukinwa imitwe n’umugabo bari babanye amezi 8

Yakomeje agaragaza ko amateka yandikiwe muri BK Arena, kubera urukundo abantu badahwema kumwereka.

Arongera ati “Ndashimira Imana cyane kuko yaduhaye igihugu cyiza, gitanga amahirwe yo gukabya inzozi zacu. By’umwihariko, ndashimira ’abayobozi b’igihugu cyacu bitabiriye igitaramo bakagaragaza ukudushyigikira kwabo.”

Muri ubu butumwa bwe yijeje abakunzi be gukora cyane mu 2025, ndetse yifuza ko umuziki nyarwanda wakomeza kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ndabasezeranya ko nzakomeza gukora cyane ngo mbashe kubashimisha binyuze mu muziki wanjye n’ubuhanzi bwanjye. Mureke umwaka wa 2025 uzabe uw’ibikorwa byiza birushijeho, ubufatanye bw’abahanzi bwiyongere, kandi uzamure umuziki nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga, yaba mu Rwanda no hanze yarwo.”

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved