Akari ku mutima wa Umwali Joyeuse wagaburiye icyayi perezida Ruto avuga ibyababayeho

Mu ruzinduko perezida wa Kenya William Ruto yagiriye mu Rwanda yaserukiye mu ntara y’iburasirazuba I Nyamata ahanywera n’icyayi. Nyuma yo kuhagera akakirwa neza perezida Ruto ubwe yagaragaje ko yishimiye serivisi yahawe abitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter abisangiza ibihumbi by’abamukurikira.  Urukiko rwakatiye inkoko y’isake igihano gitangaje nyuma yo kuregwa n’abaturanyi ba nyirayo

Kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’umukobwa wakiriye perezida Ruto bamubwira ko bamwishimiye bakanamukunda. Inyarwanda dukesha iyi nkuru yabashije kuganira n’uyu mukobwa ari naho yamenyeye ko yitwa Umwali Joyeuse.

Ubwo baganiraga, Umwali yagerageje gusobanura uko perezida Ruto yageze muri iyi coffee shop yabo yitwa Clibou coffee n’uburyo ari ho yahisemo kunywera, uyu mukobwa atangaza ko bwa mbere Atari azi Ruto ahubwo yamumenye ari uko ari kumwakira. Bamubajije ukuntu byagenze kugira ngo ari we wakira perezida Ruto, uyu mukobwa yasubije ko bari baje mu kazi nk’ibisanzwe gusa umusirikare w’umujepe ukunda kuza aho ngaho aza kubabwira ko bakuramo imipira bambaye kugira ngo bagaragaze impuzankano yabo kuko bagiye kwakira umushyitsi ukomeye.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kubera ko basanzwe bakira abayobozi bakomeye mu gihugu bagize ngo ni umwe muri bo bagiye kwakira. Yakomeje avuga ko imihanda yari ituje bagize ngo ni perezida Kagame ugiye kuhaca kuko akunda kuhaca, koko mu kubona imodoka babona hariho ibendera rya Kenya, babona Ruto avuyemo.

Umwali abajijwe uko yamenye niba ari perezida Ruto uje, yasubije ko Atari azi ko ari perezida ahubwo yabimenye arimo kumwakira, kuko Ruto yavuye mu modoka aza abasuhuza, ababaza icyo Calibou bisobanuye aricara baramwakira. Bamubajije uko abyumva kuba ari we wagize umugisha wo kumwakira, yasobanuye ko Atari azi ko ari perezida yakiriye, kuko ubusanzwe yari azi ko perezida iyo arajya ahantu, habanza kuza abajepe perezida akaza inyuma yabo.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagiye gusura umugore we ku kazi agezeyo atungurwa no gusanga boss we asa n’umwana baherutse kwibaruka

Yakomeje avuga ko ubwo perezida byanga byakunda ari inyuma, ni uko yamukirikiye gusa azamutse agiye kuzana ibyo yamutumye nibwo yamenye ko ari perezida gusa abibwirwa n’uko yamubonye yicaranye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Bamubajije uko yiyumvise ari kwakira perezida yagize ati “ehhh ntabwo bibaho byari birenze cyane kandi ari ibyishimo.”

Yakomeje avuga ko bashimishijwe cyane no kuba muri Calibou ariho Ruto yahisemo kuza kwiyakirira, avuga ko bitari bisanzwe kandi bitewe ubwoba kubona uri imbere ya perezida ukananirwa kuvuga kandi usanzwe uvuga.  Abajijw niba perezida yanyweye icyayi cya mukaru cyangwa amata, Umwali yasubije ko ari icy’amata.

Yakomeje avuga ko byabashimishije cyane ndetse bakishimira uburyo yabashyize no kuri twitter ye. Bamubajije umubare w’amafranga perezida Ruto yishyuye, Umwali yavuze ko yishyuye ariko bakaba batararebye ku inyemezabwishyu (facture) kubera ko bari bari kwihuta cyane. Yakomeje avuga ko yari menshi nyine atangana n’ayo yakoresheje ahubwo yarengejeho.

Abajijwe niba nk’uko biri kuvugwa yaba yarishyuye hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni, Umwali yasubije ko ari ibanga kuvuga umubare w’amafranga perezida Ruto yaba yarishyuye, ariko nyine nk’uko abantu bari kubivuga hagati ya 500 na miliyoni ari muri ayo ngayo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved