Kuwa 24 Ugushyingo 2023 nibwo akarere ka Rubavu kamuritse gahunda ya ‘Rubavu Nziza’ igamije guteza imbere Ubukerarugendo n’ubucuruzi muri aka karere. Ni umuhango wari watumiwemo Abanyamakuru witabiriye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert n’abayobozi b’akarere ka Rubavu.
Mu gutangiza uyu muhango, hatumiwe kandi abanyeshuri babiri biga ku ishuri ry’Ubuhanzi n’Ubugeni ryo ku Nyundo ‘Ecole d’Art’ bahanze ikirango cya ‘Rubavu Nziza’ abo ni Kwizera Jean de la Croix na Umugwaneza Douce bagaragaje akanyamuneza bishimira urwego bagezeho nyuma y’amarushanwa yabaye yo guhanga iki gihangano cyabo kigiye gukoreshwa muri iyi gahunda y’Ubukerarugendo.
Kwizera yagize ati “Byaranshimishije cyane kuba ndi mu batsinze, ibi byanyongereye umuhate mubyo niga ndetse nshimishwa cyane n’uko igikorwa mubyo nakoze kigiye gukoreshwa mu rwego rw’igihugu. Ikindi nanone cyanshimishije ni uko byatumye mbasha kugera aha ngaha n’imbere y’itangazamakuru binyereka ko ari igikorwa gikomeye cyane.”
Umugwaneza Douce yabwiye IMIRASIRE TV ko ubwo aya marushanwa yo gukora iki kirango mu kigo cyabo yabaga, abanyeshuri benshi cyane bahanganaga bari biganjemo abahungu, ati “ubwo nabonaga abahungu ari bo biganjemo mubari kurushanwa, nanjye nahise nibwira nti ‘why not nk’umukobwa ntahatana nkareba, ndetse nza kwishima cyane ndi mubatsinze, ibi bigaragaza intera nziza ngezeho mubyo niga.”
Gahunda ya ‘Rubavu nziza’ igamije gufasha abacuruzi binyuze mu Bukerarugendo mu buryo bwose, aho ku ikubitiro hazatangirwa hubakwa ‘Beach’ ku kiyaga cya Kivu imeze nk’izindi mpuzamahanga kandi serivisi zihatangirwa zikishyurwa, ku musozi wa Nengo hagashyirwa inzira zo ku kirere ndetse n’imyicundebo, ku mashyuza hagatunganwa mu buryo bunogeye kuhasura ndetse n’ibindi byanya nyaburanga bigize aka karere.
Reka nkwibutse ko mu turere twose tugize u Rwanda, akarere ka Rubavu ari ko gafashe iya mbere gushyiraho gahunda y’Ubukerarugendo izafasha abacuruzi ndetse n’abasura aka karere, aho intego ari uko Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bose bazaba bahanze amaso aka karere.