Nyuma y’iminsi mike Perezida Ndayishimiye atangaje amagambo avuga ko uwo bizagaragara ko ari umutinganyi azajyanwa muri sitade agaretwa amabuye. abaryamana bahuje ibitsina bo mu Burundi bumvise ibyo yatangaje batangiye kujabukwa imitima bitewe n’ubwoba batewe n’ayo magambo.
Ubu butumwa yabutambukije mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ubwo yabazwaga uruhande Uburundi buherereyeho ku ngingo y’abatinganyi. Asubiza agira ati “Nkabo bantu bahuza ibitsina babisangiye, bakwiye kujyanwa hamwe muri sitade, maze bagaterwa amabuye kugeza bashizemo umwuka.”
Mu gusubiza ibyo Perezida aherutse gutangaza Ishyirahamwe Umuco, riharanira uburenganzira bw’abahuza ibitsina biteye kimwe, babwiye ijwi rya Amerika ko ririya jambo ryabakuye umutima. Ati “Ni ukuri ibyo Perezida wacu Evariste yatangaje, ntibyari bikwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu. Erega nabo bakwiye uburenganzira nk’abandi bose, n’ubwo baryamana bahuje ibitsina nabo baba bakundana.”
Iri shyirahamwe ryakomeje rivuga ko ibi Perezida Ndayishimiye yatangaje, bimeze nko gushishikariza ubwicanyi ku buryo umuntu ashobora kubyitwaza ahohotera mugenzi we yitwaje ko ari umutinganyi.