banner

Akigera mu cyaro, Vava dore imbogo avugishije ukuri icyo yapfuye na manager we| yihanangirije Super manager bikomeye| Knowless yaramuhamagaye.

Nyuma y’uko Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Vava dore imbogo dore impala dore imvubu atashye iwabo mu cyaro, uretse kubyumva mu itangazamakuru ntago abantu bamenye nyirizina ikintu cyamujyane, kuko buri wese wabivugaga yavugaga ibye n’undi akavuga ibye, kugeza kuri uyu wa 03 kanama 2022 aho yivugiye ukuri kose, ndetse agakura n’urujijo ku rugendo rwe.

Ubwo yaganiraga na Emmy nyawe, yatangiye avuga impamvu nyamukuru yamuvanye mu mugi wa Kigali, ko ari umujinya wabimuteye, aho manager we Laila yamusabaga ko akazi barimo gukora bagakora mu mucyo, akareka amarangamutima, nyuma y’uko hari video yari yafashwe ubwo yajyaga mu kiganiro kuri radio, ariko manager we usanzwe azi ibijyanye n’uko wafasha umuntu ukeneye management, akamubwira inzira bigomba gucamo, gusa Vava we ntabyumve kubwo gutwarwa n’ibyo abamufashe ako ka video bamwemereye.

Yanabanje gukomoza ku kuntu yahuye n’umu mama wamufashe ako ka video, kuko ngo yamusanze aho yari ari agiye mu kiganiro, akamusaba ko yamufasha kuzamuka muri essancer imugeza aho radio agiye gukoreramo ikiganiro iri, uwo mu mama akamufasha ari nabwo yaje kumusaba ko bakora ako ka video ko kwamamaza aho yanavuzemo icyo kigo uwo mu mama akoramo, noneho ku munsi ukurikiyeho akaza kumwemerera kwiga imodoka ndetse n’indimi.

Vava yagize ati” mu byukuri njyewe numvaga kwiga imodoka aribyo nshyize imbere cyane, ndetse yewe n’ibintu by’abahanzi naba manager ntago nari mbizi, rero nibwo tutabyumvikanyeho mfata umwanzuro wo kuza iwacu kuko numvaga ameze nk’uri kumbuza amahirwe”. Bamubajije ku bijyanye n’amafranga avugwa ko yahabwaga ariko ntayabone yose nk’uko amugenewe, yasubije agira ati” rwose ntago ariko bimeze. Bruce melody yampaye ibihumbi 250, nyuma ngeze na hano mu rugo anyoherereza ibindi 260 ariko aza kumpamagara ambwira ko yibeshye, ubanza yarashakaga gusuzuma ko ndi umwizerwa, ndayamwoherereza, gusa anambwira ko ngomba kujya nibuka ko mfite manager”.

Vava yakomeje avuga ko ageze iwabo mu rugo yabwiye mama we uko bimeze bikamubabaza cyane, ndetse anavuga ko hari abantu bo mu muryango we nka Uwera Jean Maurice bagiye bamuhamagara bamubwira ko arimo gucuruzwa mu itangazamakuru, ariko bakabiterwa n’uko iyo yabaga yagiye mu kiganiro atababwiraga ko bamuhaye amafranga, bagakeka ko ari gucuruzwa nta nyungu arimo kubikuramo, ari naho byahereye bamuhamagara.

Dore imbogo yanakomeje avuga ko Knowless Butera yamuhamagaye ashaka ko bahura mu cyumweru gitaha, ati” nkigera hano Knowless Butera yampamagaye ambwira ko ashaka ko tuzahura kugira ngo azagire ikintu nawe amfasha, gusa yari ataramenya ko naje mu cyaro, mubwira ko ubu ndi mu cyaro ambwira ko byanga byakunda nkoresha uko nshoboye kugira ngo icyo gihe ampaye nzabe nageze I Kigali kugira ngo tubashe guhura”.

Inkuru Wasoma:  Me. Nyembo Emelyne uburanira Prince kid agaragaje uburyo batishimiye isubikwa ry’urubanza mu buryo bw’amategeko

Yakomeje asaba imbabazi manager we Laila kuko Atari aziko ibyo ari kumwifuriza aribyo birimo umusaruro urambye, ndetse akaba yarumvaga kwiga gutwara imodoka aribyo birenze, ati” Laila ubwo yambwiraga ko twajya kwishyuza uwo mu mama wamfashe aka video, yanambwiraga ko ibyo ankorera bimuvuna kugira ngo nzamuke, nkamusubiza ko niba bimuvuna yazabireka akareka kwirushya, gusa byose ntago nari nziko arizo nzira bigomba gucamo, ari nayo mpamvu mu kwicuza kwinshi musaba imbabazi”.

Abajijwe nibaza azasubira I Kigali, yavuze ko mu byari bimuzanye harimo kuba yazana ayo mafranga yari amaze kunguka kugira ngo ayaguremo itungo maze arisigire umuntu yizeye, dore ko yari arabiwe koherereza umwanawo mu muryango wabo kuri telephone ariko igihe kigashira ataragira icyo akora, bityo namara kubitunganya byose azahita asubira I Kigali dore ko nagira amahirwe manager we Laila akamwakira bazakomeza gukorana kandi bakorane mu buryo manager abigena.

Ubwo bavugaga kubya super manager, Vava yahise agira agahinda aravuga ati” Super manager arabeshya, gusa njye ntacyo bintwaye ahubwo ikibazo ngira nuko ibyo yakoze byababaje manager wanjye”. Yakomeje avuga ko nubwo super manager yari yamwemereye kumutera inkunga nk’abandi bose, ariko yabikoresheje arimo gutwika no kugaragaza Laila nk’umuntu mubi, kandi siko byagenze kuko we ubwe yaraye kwa Laila.

Yakomeje avuga ko ahubwo super manager baje guhura n’ubundi arimo gutaha yigiriye mu cyaro, ati” njyewe gahunda yo gutaha nari nyifite, super manager twahuriye mu nzira ampamagaye ambaza aho ndi ndahamubwira, arahansanga maze atangira gufata video akura amafranga ibihumbi 20 mu mufuka arayampa, arangije antegera moto ingeza nyabugogo, nubwo yabeshye ko yampaye itiki intyura iwacu ariko yumve ko ibyo yakoze ntacyo byantwaye,byababaje manager wanjye kandi cyane”.

Vava yakomeje ashimangira ko super manager ari umubeshyi kuko ibyo yamuvuzeho bitari bikwiriye, nanone akomeza asaba abanyarwanda muri rusange imbabazi zo kuba yaratengushye manager we umwifuriza ibyiza yewe wanamufashije, anababwira ko azagaruka kandi bagakorana akanakora indirimbo ze nk’uko byari biteganijwe n’ama company bari bafitanye gahunda yo kuyamamariza bagakomezanya nk’ibisanzwe, ndetse na manager we muri icyo kiganiro barabyemeranya.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved