Akigera mu Rwanda Dj Brianne asobanuye icyatumye agaragaza Social Mula nk’umuhemu kandi bitari ngombwa.

Nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze i Burayi, kuri uyu wa 6 Mutarama 2023 nibwo DJ Brianne yageze i Kigali ndetse ava i muzi inkuru y’ibibazo yahuriye nabyo i Burayi byari byatumye yijundika umuhanzi Social Mula bari bajyanye. Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki, yageze i Kigali ubona ko akeye ku maso nubwo umunaniro wo wigaragazaga, yakiriwe n’abo mu muryango we.

DJ Brianne yavuye i Kigali yerekeza ku mugabane w’i Burayo aho yari agiye mu kiraka cyo kuvanga umuziki ariko akogerayo ngo ntibyamuryoheye kuko yahise atangaza amagambo akomeye yikoma abamutumiye, abashinja gushaka kumwicisha imbeho yo mu Budage.

Uyu mukobwa yahagurukanye i Kigali n’umuhanzi Social Mula ashinja kumutererana ubwo bageraga i Burayi ngo maze imbeho ikamukubitira ku muhanda adafite aho kwikinga. DJ Brianne ahamya ko nta kibazo agifitanye na Social Mula, akemeza ko ibyo yari yanditse yabitewe n’umujinya.

Ibi byari bisobanuye ko aba bahanzi bari bagiye kumara ukwezi i Burayi mbere yo gutaramira mu Budage aho bari batumiwe mu Mujyi wa Hannover. Icyakora uyu mukobwa avuga ko baje gutungurwa n’uko uwari wabatumiye nta mafaranga ahagije yari afite ku buryo yari kubatunga ukwezi kose mbere y’uko bamukorera igitaramo ku wa 30 Ukuboza 2022.

Nk’uko DJ Brianne abihamya, icyo gihe ngo bahise bafata icyemezo cyo kwigumira mu Bubiligi, atangira no kuhabona ibiraka byo gucuranga mu tubyiniro tunyuranye. Bitewe n’uko uwabatumiye atigeze abitaho muri icyo gihe cyose kandi byari bikubiye mu masezerano bagiranye, DJ Brianne avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kutazitabira igitaramo cye.

Inkuru Wasoma:  Bahavu Jeannete yavuze intandaro yo kuvugwaho kuba akubita umugabo we Fleury

DJ Brianne wari wabereye ibamba uwamutumiye, yavuze ko bize amayeri mashya yo kunyura kuri Social Mula ngo abimwemeze. Ati: “Njye nari maze ukwezi mu Bubiligi nkora buri mpera z’icyumweru barananiwe kubahiriza ibyo twumvikanye. Social Mula aranyegera ambwira ko twajya gukora iki gitaramo banyizeza ko nzishyurwa mbere yo gucuranga.”

Uyu mukobwa wishyuzaga amayero 1000 (arenga gato kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) yaje kwemera kujyayo ariko yemeranya nabo ko nyuma y’igitaramo bagomba guhita bamusubiza mu Bubiligi kuko tariki 31 Ukuboza 2022 yari afiteyo ibitaramo bibiri. Nguko uko DJ Brianne ahamya ko yisanze mu Budage mbere y’iminsi itatu ngo igitaramo kibe.

DJ Brianne yaboneyeho guca impaka, avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Social Mula, ndetse ko ibyo abantu babonye yandika kuri we byaturutse ku burakari yari afite cyane ko atumvaga ukuntu uyu muhanzi bari bajyanye yamusize akaba ari kumwe n’ababatumiye nyamara adashobora kubabwira kujya kumufasha.

Eric Semuhungu yiswe amazina amusebya ubwo yageragezaga gusobanura amazina abaryamana bahuje ibitsina bagakwiye kwitwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved