Akimara kwakira vava dore imbogo, manager we yarakaye cyane| abwiye super manager ko abishatse yamu manajinga nawe, n’abandi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 kanama 2022 nibwo hamenyekanye amakuru ko Nyiransengiyumva Valentine uri gukomeza kubaka izina mu gihugu cy’u Rwanda ndetse na East Africa muri rusange ubwo ni ukuvuga ku bantu bose bazi gukoresha ikinyarwanda n’ikirundi nka Vava dore imbogo, dore imvubu dore impala uhuhuhu uhuhuhu, yasesekaye mu murwa mukuru wa Kigali nyuma y’iminsi mike yari yarafashe umwanzuro wo kwisubirira mu cyaro nyuma y’uko yari yashwanye na manager we Laila wari unamubereye nyirabuja.

Vava Dore imbogo agisesekara muri Kigali manager we Laila yamukoreye igikorwa cyo kumutungura, mu buryo bwo kongera kumwakira nk’uko byagaragaye ku bitangazamakuru bikorera ku muyoboro wa YouTube, ndetse we na Vava banabwirana amagambo yo kwiyunga bakanemeranya gusubukura ibikorwa bari batangiye dore ko Vava we yavugaga ko ahanini ibyabaye ari uko Atari asobanukiwe ahubwo agatwarwa n’amarangamutima y’ibyo bari bamwemereye.

Akimara kwakirwa, manager Laila ku kiganiro yakoranye n’urugendo, yari yarakaye cyane ariko ahanini abitewe n’amagambo yagiye avugwa mu minsi yashize, ariko nanone atibagiwe abantu bagiye bashaka kwiyitirira ibikorwa byakorewe Vava byo kumufasha, gusa Atari byo ahubwo bakabikora mu buryo bwo gushaka kumuriraho amafoto, ndetse no kwereka rubanda nyamwinshi ko bashaka kumufasha, yewe bakanagaragaza Laila nk’umuntu mubi.

Muri abo bantu harimo umugabo usanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga Gakumba uzwi nka super manager, kuko mu minsi yashize hagaragaye amashusho ari kumwe na Vava ubwo Vava yari ahetse igikapu atashye, ariko nyuma y’aho Gakumba akaza kuvuga ko yahuye na Vava yabuze aho arara akajya kumucumbikira, mu gitondo bukeye akamuha amafranga yari yamwemereye nk’inkunga ndetse akanamuha itiki, byatumye abantu bafata Laila mu isura yo kuba yirukanye Vava, gusa ariko Vava akigera iwabo mu cyaro ayo makuru yayavuguruje avuga ko super manager abeshya, ndetse na Laila avuga ko urebye neza iyo video yafatiwe imbere y’urugo rwe ku bantu bahazi.

Mu kiganiro abajijwe ikintu yabwira uyu mugabo wahimbye ibyo yita ibinyoma, kuko ku rundi ruhande Super manager afite icyo yita ukuri kwe, turaza kubagezaho mu nkuru irataha, Laila yatangiye asobanura ko koko byari biteganijwe ko ahura na Super manager akamushyikiriza impano ya Vava, ariko bitaje gukunda kuko Vava yari yafashe umwanzuro wo gutaha, aribwo super manager yaje mu rugo atanabifitiye uburenganzira agatwara Vava akamwifotorezaho ndetse akanabeshya abanyarwanda, ari nayo mpamvu yavuze ko ikintu yamubwira ari kimwe.

Inkuru Wasoma:  Titi Brown agiye gusomerwa

Laila yagize ati” bajya bavuga ngo umushonji arota arya, buriya rero hari ukuntu yabyifuzagamo ariko ntago byamuhiriye. Kuba yashaka kujyana Vava ngo amu manajinge, ntacyo byamumarira kuko nawe ubwe akeneye manager. super manager akeneye umujyanama, ndetse ari umuntu ureba kure, yanshaka nkamugira inama byaba ngombwa nkanamu manajinga nawe ubwe”. Abajijwe niba yabasha ku manajinga super manager yasubije avuga ko nta kintu cyamunanira, ndetse ko super manager nta kintu afite cyananira Laila ku manajinga.

Yakomeje agira ati” ikintu mbona namufasha, namufasha gutondeka ibitekerezo bye, no kugira umurongo runaka akoreramo akareka gucabiranya”. Laila yakomeje avuga ko impamvu ari uko super manager iyo avuga agenda avangavanga ibintu kandi akaba Atari umugabo urinda ijambo rye, yewe n’iyo akoze ikosa akaba ashaka kurikosoza irindi, kandi iyo umuntu agutakarije icyizere biragoye ko wakongera kukigarura, bityo Super manager akeneye kugira umurongo runaka abantu bamumenyamo.

Laila yakomeje yiyama abantu bakomeza kwita Vava injiji, ko nyamara mbere yo kubivuga babanza bagatekereza kabiri, kuko ubwe yabiyerekeye ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeraho kubw’iyo mpamvu biriya bikorwa bikaba bitakorwa n’injiji, ndetse yewe ikintu abona kibitera n’uko bamufitiye ishyari, ati” buriya umwana arabakingirije bo ntago barimo kugaragara niyo mpamvu, barashaka kumukura bibero Imana yamutamitse kandi ntago byakunda kuko hit afite iri kubakingiriza kandi birimo kugaragara”.

Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved