Muri Tanzania, urukiko rukuru rwa Dar es Salaam rwakiriye ikimenyetso gishya, kigizwe n’itaka ryashongeyeho amavuta y’umurambo wa nyakwindera, Naomi Orest Majiran, bivugwa ko yishwe n’umugabo we, Hamis Luwongo.
Hamis Luwongo ukurikiranyweho kwica umugore we, ngo yamwishe ku itariki 15 Gicurasi 2019, amwiciye iwe mu rugo, arangije umurambo we awutwikisha amakara yuzuye imifuka ibiri, arangije afata ivu n’ibisigazwa by’umurambo ajya kubitaba mu murima we ahita ateraho urutoki nk’uko byahamijwe n’abatangabuhamya mu rubanza rwe.
Mu iburanisha ryabaye ku itariki 12 Ugushyingo 2024, nibwo uruhande rw’ubushinjacyaha rwazanye itaka ryashongeyeho amavuta yo mu murambo wa nyakwigendera, nubwo uruhande rw’abunganira uregwa, ruvuga ko iryo taka ryazanywe ritari riri ku rutonde rw’ibimenyetso byatanzwe mbere muri urwo rubanza, ariko umucamanza yemeza ko atesheje agaciro ubwo busabe bw’abunganira uregwa, ategeka ko iryo taka ryakirwa rikaba ikindi kimenyetso kuri ubwo bwicanyi Hamis Luwongo akurikiranyweho.
Mu bindi bimenyetso byatanzwe muri urwo rubanza nk’uko byangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, harimo ibitonyanga by’amaraso byasanzwe mu cyumba nyakwigendera yararagamo, ibisigazwa by’amagufa atarahiye ngo ashire byose nyuma yo gukorerwa isuzuma rya DNA ngo bikaba byaragaragaye ko ari iby’umuntu w’igitsinagore, hakiyongeraho n’iryo taka ryashongeyeho amavuta yo mu mubiri w’umuntu, bivugwa ko ryayowe aho yamutwikiye.
Umucamanza Hamidu uburanisha urwo rubanza, yagize ati “Ku bijyanye n’ibisigazwa by’umubiri wa nyakwigendera, nta bindi bisobanuro bisaba, ibisigazwa by’umubiri w’umuntu ntibivuze amagufa gusa, ahubwo n’ayo mavuta ni ibisigazwa by’umubiri w’umuntu”.
Tariki 24 Nyakanga 2024, nibwo urukiko rwari rwategetse ko uwo mugabo akorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba afite ubwenge bukora neza. Raporo ya muganga yasohotse ku itariki 4 Ugushyingo 2024 yagaragaje ko mu gihe yakoraga ibyo byaha akurikiranyweho, ubwenge butari bumeze neza. Ariko urukiko rwemeza gukomeza kuburanisha urwo rubanza nubwo iyo raporo yavuze ityo, ndetse rukomeza no kumva abatangabuhamya batandukanye.