Alain Mukuralinda yaremye umutima abanya-Rwanda asubiza Tshisekedi uherutse gutangaza ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali yicaye i Goma

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye ibitero ibyo ari byo byose byaturuka muri RDC ndetse atangaza ko rufite ibikoresho by’ubwirinzi bwose. Mukuralinda yatangaje ibi asa naho asubiza Tshisekedi umaze iminsi avuga u Rwanda nabi, aho yari aherutse kuvuga ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali we yiyicariye i Goma.

Mu kiganiro Mukuralinda yagiranye na Primo Media Rwanda ku rubuga rwa Youtube, ku wa 18 Ukuboza 2023,  yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda kuba ibona drones zo gutwara amaraso, itabura intwaro zihagije z’ubwirinzi ngo yicungire umutekano. Yagize ati “ubwo se ntaho amatora atazabera ejo? S’uko hafashwe se?. none se ubwo igishya kirimo niki, byarangije kuba ahubwo ntacyo yabikozeho. Ngo isasu rimwe nirivuga? Ubwo se hashize ingahe avuga?.

Yakomeje agira ati “Kuki ategereza ngo hiyongereho irindi sasu ngo abone icyo akora, nta gishya rero, ubundi mu muco nyarwanda ntabwo umuntu avuga ngo nawe uzamure ijwi, niyo mpamvu dukwiye kwibaza tuti ‘ese ibi bintu abivuga kubera iyihe mpamvu?.” Yavuze ko kandi kuba u Rwanda rufite ubwirinzi ni ibisanzwe ntabwo rwagendeye kubyo Tshisekedi yavuze.

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwifuriza RDC amatora meza, ibarura rikazagenda neza, hagatsinda uwatowe ndetse ntihabe imvururu nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora. Yagize ati “Twifuza ko uwatorwa wese yaba Tshisekedi usubiyeho, yaba undi yakora ibishoboka byose akajya mu nzira y’ibiganiro, mu nzira y’amahoro iki kibazo kikarangira burundu kuko birashoboka, nyuma y’igihe kinini haba intambara gusa.”

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwubaha Tshisekedi ndetse rwifuza ko niba hari ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu byajya bikemukira mu biganiro, bitabaye ngombwa ko habaho gushotorana mu magambo.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umukozi wa Minisiteri azira ruswa

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yashatse kwiyahurira muri ‘ghetto’ y’umusore kubera kumusaba gutaha agasubira iwabo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved