Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Mbere aho abasiganwa bahagurukira mu Rukomo mu karere ka Gicumbi, bagasoreza mu karere ka Kayonza aho baza gusiganwa intera ya kilometero 158 .
Kuri iki Cyumweru tariki 23/02/2025 ni bwo hatangiye isiganwa “Tour du Rwanda 2025″, isiganwa mpuzamahanga ry’anagare riri gukinwa ku nshuro ya 17.
Kuri uyu munsi hakinwe agace ka Pirologue, agace kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, hakarebwa ibihe buri wese yakoresheje, ku ntera ya kilometero 3.4.
Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude ni we wahagurutse mbere y’abandi muri 69 batangiye isiganwa ry’uyu munsi, akaba yakoresheje iminota 4’23″.
Muri rusange, isiganwa ry’uyu munsi ryasojwe umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team yo mu Bubiligi ari we ukoresheje igihe gito kurusha abandi, aho yakoresheje 3’48”.




