Ikipe y’Igihugu ya Algérie “Les Fennecs” yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Mujyi wa Constantine kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025.

 

Uyu mukino wa gicuti wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) wari mu rwego rwo gutegura imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izakomeza muri Nzeri.

 

Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yari yakoresheje ikipe yiganjemo abakinnyi bugarira, aho batandatu barimo Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Niyigena Clément, Phanuel Kavita na Ngwabije Bryan bari mu kibuga, ariko uyu uheruka agakina imbere yabo.

 

Meddie Kagere ni we wakiniraga imbere wenyine, naho Mugisha Gilbert na Aly-Enzo Hamon wakinaga umukino wa mbere mu Amavubi bagasubira inyuma gufasha Bizimana Djihad na Ngwabije.

 

Ku munota wa kabiri, Tougai Mohamed Amine yakoreye ikosa kuri Aly- Enzo Hamon inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Mugisha Gilbert ateye umupira wari uteretse mu ruhande ugwa mu rukuta rw’abakinnyi ba Algérie.

 

Uburyo bwa mbere bwa Algérie bwabonetse ku munota wa 15, ku mupira wahinduwe na Youcef Belaïli, Ntwari Fiacre wawufashe neza agongana na Hicham Boudaoui.

 

Algérie yihariye umupira mu minota yose yabanje, yafunguye amazamu ku munota wa 27, ku gitego cyatsinzwe na Youcef Belaïli n’umutwe nyuma y’umupira wahinduwe na Hicham Boudaoui abanje gucenga Niyigena Clément.

 

Les Fennecs yongeye kugerageza uburyo bw’ishoti ryatewe na Ramy Bensebaini, umupira ufatwa neza na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa53, Niyigena yasimbuwe na Kwizera Jojea. Amavubi yatangiye gukina ariko ntibyaramba kuko ku munota wa 58, Algérie yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hadjam Jaouen ubwo Omborenga Fitina yananirwaga guhagarika umupira wari utewe mu rubuga rw’amahina.

 

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yahise akora izindi mpinduka, yinjiza mu kibuga Noe Uwimana wasimbuye Omborenga Fitina.

Mu minota ya 60, Amavubi yasatiriye ashaka kugabanya ikinyuranyo ariko amashoti abiri yatewe na Ngwabije Bryan na Mugisha Gilbert ajya ku ruhande.

Ku munota wa 71, Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira wakuwemo na Ossama Benbout, ushyirwa muri koruneri na Tougai Amine.

 

Mugisha Bonheur, Muhire Kevin na Nshuti Innocent binjiye mu kibuga ku munota wa 73 basimbuye Al-Enzo Hamon, Ngwabije Bryan na Meddie Kagere ariko guhererekanya neza kwaranze Ikipe y’Igihugu mu minota yakurikiyeho ntikwatanga umusaruro.

Amavubi azakina undi mukino wa gicuti uzayahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie y’abakina imbere mu gihugu ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.

 

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

 

Algerie: Benbot, Tougai, Bensebaini, Atal, Hadjam, Bentaleb, Boudaoui, Maza, Mahrez (c), Belaïli na Bounedjah.

Rwanda: Ntwari, Omborenga, Niyomugabo, Niyigena, Mutsinzi, Ngwabije, Kavita, Bizimana (c), Gilbert, Aly-Enzo na Kagere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.