Umukinnyi wa filime nyarwanda, Aliah Cool ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kongera guhura n’umuvandimwe we bari bamaze imyaka 18 batabonana.
Uyu muvandimwe we yitwa Colonel Kabaka, ariko azwi mu muryango wabo nka Kagiraneza, ni umwe mu ngabo z’umutwe wa M23.
Aliah Cool yavuze ko bahuriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari kumwe na nyina, bakaba baragiye kumusura.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Aliah Cool yavuze ko guhura n’umuvandimwe we nyuma y’imyaka myinshi baratandukanye byamuzaniye amarangamutima akomeye n’umunezero udasanzwe.
Ati: “Hari hashize imyaka 18 tutamubona ni musaza wanjye amperuka ndakana none ubu nanjye nabaye umubyeyi, ejo nakoreye maman surprise agiye kubona abona imyenda aha twari turi nimuri Congo i Goma. Imana ninziza. Colonel Kabaka niko yitwa gusa twe mu rugo tumwita Kagiraneza #m23.”
Iyi nkuru yakiranywe urugwiro n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamwifurije ibyishimo n’umubano mwiza n’umuryango we.
Umutwe wa M23 Colonel Kabaka abarizwamo ni umutwe witwaje intwaro ukorera mu burasirazuba bwa Congo, umaze imyaka myinshi uhanganye na Leta ya Congo.