Aline Gahongayire umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aravuga ko atatangaza igihe azahagarikira gukora umuziki kubera ko ataranatangira. Nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Papa w’ibyiza’, Gahongayire uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze mu muziki aremeza ko ataratangira umuziki.

 

Ubwo yaganiraga na Paradize, abajijwe icyo yumva azakora ku munsi wo gusezera umuziki ndetse n’umubare wa Album azakora akamanika mikoro, yasubije agira ati “Nzakivuga negereje. Ubu sindanatangira, none ngo mvuge iherezo!”

 

Gahongayire yavuze ko mu gitaramo kizakurikira yifuza ko azataramira mu ntara. Yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Ndanyuzwe, Zahabu, Ubu ndashima n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.