Aline gahongayire yatunguye umugore bahuye agiye kwiyahura ahishura isezerano yamuhaye

Mu mugoroba wo gusabana wateguwe na Aline Gahongayire, aho yatangirije ibiganiro yise ‘Talk with Dr Alga’, ari kumwe n’umubyeyi we ndetse n’inshuti yatunguye umubyeyi w’umugore bahuye agiye kwiyahurana n’abana be 2 kubera ibibazo by’ubuzima yari afite.

Uyu mubyeyi witwa Alice Mukamwezi Aline Gahongayire yahereyeho muri ibi biganiro, afite inkuru ye y’ubuzima yigeze kumuha amahitamo yo kwiyahura kubwo kumurenga akaba yanapfana n’abana be. Gusa nyuma Mukwamwezi yigiriye inama yo kwiyahura wenyine, atangira gushaka umuntu yazasigira abane be, aho yaje kubashyira umuntu azi ko akora ibikorwa byo gufasha, agera kuri Aline Gahongayire amushyiriye n’urwandiko ruriho imyirondoro y’abana.

Muri ibi biganiro Gahongayire yateguye agamije kujya ahahurira n’abantu afasha by’umwihario abafite inkuru y’ubuzima yahindura ubuzima bw’abandi, yavuze ati “umugore yaje ku iduka ryanjye ashaka ko duhura, aza afite urupapuro ruriho imyirondoro y’abana, mpageze ambwira ko afite ibibazo byamure ze akaba ashaka kwiyahurana n’abana be gusa kubica biramunanira, yambwiye ko nabamufasha nkabasigarana we akajya kwiyahura.”

Gahongayire wari umaze gutega amatwi uwo mubyeyi yaramwumvise, amwemerera ko agiye kumusigaranira abana ariko amugira inama yo kureka kwiyahura. Ati “ikintu cya mbere nakoze ni uko nashatse aho nakura ibyo barya ubundi turaganira, nemeye kumufasha abana ariko nanjye musaba guhindura igitekerezo yari agize cyo kwiyahura kuko yari yazanye n’imiti yashakaga gukoresha.”

Nyuma Gahongayire yashakiye uwo mubyeyi aho gucumbika na we yiyemeza kwita ku bana be. Mu ijoro ryo kuwa 12 Nyakanga 2023 Gahongayire yamutunguye amukorera ibirori ndetse anamuhuza n’abana be bari bamaze igihe batabonana, icyakora avuga ko bavuganaga buri munsi hifashishijwe terefone. Aline gahingayire yavuze ko hari ubucuruzi Mukamwezi agiye kwinjiramo kugira ngo abone ubushobozi bwo kubaho bityo ntazasubire mu buzima yahozemo.

Inkuru Wasoma:  Umu ajenti wa MTN ari guhohoterwa na bagenzi be bamwirukana ku iseta ngo igihugu cyaruzuye| umva uburyo bari kumutoteza

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti za Aline ndetse n’umuryango Alex Dusabe na nyina wa Aline Gahongayire Mukamwezi yongeye guhura n’abana be atari aherutse

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo abagabo bakuze bakorera abakobwa bato b'abanyeshuri nyuma yo kubategera mu nzira bavuye ku ishuri. Ababyeyi baratabaza.

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti za Aline ndetse n’umuryango Alex Dusabe na nyina wa Aline Gahongayire Mukamwezi yongeye guhura n’abana be atari aherutse

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved