Alyn Sano yagowe no gushimisha abafana nyuma yo gukurikira Bushali wakije umuriro kuri stage

Nyuma y’uko Bushali yari yakije umuriro mu bafana kuri stage I Huye, Alyn sano wamukurikiye yagezego amera nk’uwatsa mu ziko ricumba umwotsi kubera uburyo yaje ameze nk’amazi aguye mu muriro. Nyuma y’uko Bushali avuye kuri stage abafana bahise bakonja Alyn Sano kubashyushya bimubera intambara ikomeye.

Abenshi mu bitabiriye igitaramo bakunze kumvikana bavuga ko abateguye stage I Huye bahemukiye Alyn Sano kumushyira inyuma ya Bushali ufite izina rikomeye kandi ukunzwe n’abatari bake, kuko byamugoye kwenyegeza umuriro Bushali yari yamaze kwatsa bigaragara ko abafana bahise bakonja.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Ibyamamare byifatanije na Meddy mu guherekeza umubyeyi we.

Ni mu gihe igitaramo cya MTN Iwacu Muzika festival cyari gikomereje muri aka karere ka Huye, nyuma y’uko cyari kihaherutse mu mwaka wa 2019 ariko kigakomwa mu nkokora na COVID-19. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Bushali, Riderman, Bwiza, Chris Eazy, Alyn Sano, Niyo Bosco, Afrique na Ishimwe Kelly wamenyekanye muri Art-Rwanda Ubuhanzi.

Muri rusange aba bahanzi bose bakoze ibitangaza byishimiwe n’abitabiriye kuburyo buri wese ku ruhande rwe yakoze uko ashoboye agashimisha abantu be.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved