Ama G the Black agaragaye nk’umubeshyi ubwo yavugaga ko ari kumwe n’umugore we Uwase akamuvuguruza.

Ama G The Black yapfunyikiye ikibiribiri umunyamakuru wari umubajije niba yaratandukanye n’umugore we, avuga ko bakiri kumwe nyamara yari kumwe n’uwo bivugwa ko basigaye bacuditse. Mu biganiro bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, Ama G The Black ari kwamamaza imyenda ya ‘Kim store’ idodwa n’umunyamideli Kim Agriellah nkuko akunze kwiyita. Aline Bijoux yavuze amagambo ameze nk’anenga, atanga bimenyetso bigaragaza ko ari mu rukundo rushya.

Mu minsi ishize Ama G The Black yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ‘Kim store’ ari sosiyete ye, ikoramo uyu munyamideli. Ubwo yari mu kiganiro na Jallas TV, Ama G The Black yasomewe ubutumwa bw’umufana wamubazaga niba koko yaba yaratandukanye n’umugore we. Mu gusubiza umunyamakuru, Ama G The Black wahise uhindura isura, arakaye cyane yabwiye umunyamakuru ati “Njye ntandukana n’umugore wanjye njyewe? Ntabwo natandukana n’umugore wanjye! Ibyo ni ibihuha. Cyebuka ariko urebe inyuma yawe kugira ngo unace amazimwe.”

Iras Jallas nawe yabwiye Ama G The Black ko yari amubonye, icyakora ahamya ko atabasha kwemeza ko batigeze batandukana kuko ari ibintu byakabaye byemezwa na nyiri ubwite. Ama G The Black yasoje iki kiganiro asabye Iras Jallas kutajya yinjira mu bibazo by’umuryango, ati “Ntukajye winjira mu bintu nk’ibyo cyane, ibintu by’ababyeyi by’ingo n’umuryango! Njye ndi kumwe n’umugore wanjye.”

Ku rundi ruhande ariko Jallas yabwiye IGIHE ko igihe yari yicaye mu kiganiro na Ama G The Black uwari uhicaye atari umugore we bakoze ubukwe kuko uwari uhari ari Kim Agriellah. Ati “Umugore wari uhari ni Kim Agriellah ntabwo ari Uwase Liliane bakoze ubukwe.” Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo ikiganiro cyari kigisohoka, Uwase yamuhamagaye amubaza impamvu yemeye kubeshya ko ahabona umugore wa Ama G The Black kandi yari azi neza ko uhari atari uwo basezeranye.

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa umushinja kumufata kungufu

Nyuma yo kumva icya semuhanuka Ama G The Black yabeshye uyu munyamakuru, IGIHE yavugishije Uwase Liliane abahamiriza ko nawe akibona iki kiganiro yatunguwe no gusanga bavuga ko ahari kandi atari ahari. Uwase yagize ati “Njye ntabwo nshaka kuvuga kuri ibyo bintu, nta kintu na kimwe navuga ku byo gutandukana kwanjye na Ama G The Black, muzamubaze abe ari we ubabwiza ukuri. Icyakora njye sinari hariya, turi mu Isi y’ikoranabuhanga wenda wasanga yarashakaga gutwika.”

Ibi byose bikomeje kuvugwa mu gihe amakuru ahari avuga ko Ama G The Black yamaze gutandukana n’uwari umugore we n’ubwo mu buryo bw’amategeko batari batandukana. Ku wa 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yakoze ubukwe na Uwase Liliane, ubukwe yakoze nyuma yo gutandukana n’undi mugore bari bamaze igihe babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved