Umuraperi Hakizimana Aman uzwi nka Ama G the Black mu muziki nyarwanda, aravuga ko The Ben nkāumuntu ufite ikibazo cyamubayeho, gukomeza guceceka kuri we ari amakosa kubera ko uko Abanyarwanda nāabakunda imyidagaduro bakumva ibivugwa nāabo bari kumwe bitakumvikana ari nyiri ubwite uri kubyivugira.
Ama G watangaje ko yakoze indirimbo nshya yavuze ko uhereye kuri The Ben nāabandi bantu bari bajyanye na we bose I Burundi bafite amakosa ku iyibwa rye telefone ye. Ubwo yaganiraga na Jalas, Ama G yavuze ko The Ben afite itsinda ryāabanyamakuru bajyanye mu Burundi, ariko nyuma yāuko habaye ikibazo cyo kwibwa kwe akaba yarakomeje guceceka, ntatangarize abatari bariyo uko byagenze binyuze mu banyamakuru bari kumwe.
Agira ati āIkosa nshinja The Ben, ni uguceceka gusa ahubwo akarira gusaaaaaaaā¦ā¦ urarira! I Burundi warahageze.ā Yakomeje avuga ko abafana ba The Ben baba bategereje kwiyumvira nyiri ubwite avuga ibyamubayeho. Akomeza avuga ko kandi umugore wa The Ben nawe afite ikosa, kubera ko ari we wagakwiye kuba ashinzwe kureba telefone yāumugabo we.
Ati āThe Ben yagombaga kubaza umugore we Pamela, buriya ikintu umugabo yubaha ni telefone yāumugore we, nāumugore bikaba uko, rero njye uko mbyumva, ubwo The Ben yari ahugiye mu bindi, Pamella yagakwiye kuba ari gucunga telefone yāumugabo we. Yego ntabwo ari muri protocole pe, ariko ni we wagakwiye kubazwa iyo telefone. Ari njyewe The Ben, Pamella niwe nayibaza.ā
Ama G the Black uvuga ko The Ben na Pamella bafite amakosa, aravuga ko nāabashinzwe umutekano we (Bouncers) nabo bafite amakosa kuko mubyo bari bashinzwe kurinda umutekano nabyo birimo.
Akomoje ku kijyanye nāihangana nāurwango ruvuga kuri The Ben na Bruce Melodie, Ama G yavuze ko nta kidasanzwe kirimo ati āUrwango rwahozeho ruriho kandi ruzahoraho, urutararangiranye na Kayini na Abeli cyangwa hagati yāImana na Satani ntimugategereze ko ruzarangirira muri twe abantu ba none.ā