Abaturage bo mu karere ka Huye cyane cyane mu murenge wa Rusatira, baratabaza inzego z’umutekano ngo zibakize amabandi abarembeje. Aba baturage bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’iki kibazo kubera ko noneho amabandi yiyongereye kandi yiganjemo abana bato.
Abaturage bataka cyane ni abo mu kagali ka Gafumba, aho ngo amabandi yitwaza amabuye agatera hejuru y’inzu umuturage yasohoka bakamukubita, abandi bakinjira mu nzu bagatwara ibyo bashaka bagahita bagenda bakaburirwa irengero.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye Radio Salus dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi babimenyeshejwe n’abaturage, avuga ko bagiye kugihagurukira kuko umuturage agomba kuba ari imbere atanyagwa ibye. Yakomeje asaba abaturage kuba maso bagafatanya n’irondo gutanga amakuru kuko bazi bakora ubujura.
Ku rundi ruhande, abaturage bifuza ko abafashwe bajya bagororwa by’igihe kirekire kuko bafatwa bagahita bafungurwa bagaruka bakagarukana umujinya bashaka kwihimura ku baturage babatanzeho amakuru.