Mu mashusho yasakaye kuri internet, Regis, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro nyarwanda, yongeye kuvuga ku makimbirane ye na Micky, umukobwa bigeze gukundana ariko bagatandukana mu buryo butavuzweho rumwe.

 

Regis yatangiye avuga ko urukundo rwe na Micky rwigeze kugera ku musozo. Nyuma y’igihe bari baratandukanye, byarangiye basubiranye, gusa ubusabane bwabo bwaje kongera kwinjirwamo n’imyitwarire yaje kubabaza cyane Regis. Ibi byose byatangiye ubwo Micky yakiranwaga mu kiganiro na Irene Murindahabi maze bombi bakibasira Regis mu magambo yavuze ko yamubabaje bikomeye.

 

Yagize ati: “Navuze nti reka mbe maso, ariko kubona umuntu nigeze gutunga amvuga ukuntu imbere y’abantu.” Regis ngo ibi byamukoze ku mutima ari nabwo yahisemo gusubiza binyuze mu mashusho agaragaza ukuri kwe, yihanangiriza Micky ndetse ashyira hanze amwe mu mabanga yihariye .

 

Mu byo Regis yavuze, harimo ko Micky ari we wafungishije nyina, ibintu avuga ko bitigeze bimuvamo kandi bikimubabaza cyane. Yongeyeho ko Micky yigeze kwakira amafaranga menshi y’umukire wari waramushingiye akabari, ariko bikarangira kabaye igihombo gikomeye, amafaranga agapfa ubusa.

 

Regis yanavuze uburyo yahuye na Micky igihe yari mu buzima bubi, atari afite aho kuba heza, ndetse akora akazi ko guseriva mu kabari. Ngo ni we wamwakiriye, aramufasha, amuha ubuzima bushya. Ariko nyuma y’ibi byose, yaje gukubitwa n’umugabo bari bamaranye umwana, ibintu byamusize ahungiye kwa Nyambo – aho na ho Regis avuga ko ari we wamukuye, akamufasha kongera kwiyubaka.

 

Mu buhamya bwe bwuzuye intimba, Regis yavuze ko yakomeretse byimazeyo ubwo Micky yatangiye kwibasira umukobwa bari mu nzira yo kubana. Ibi byose, ngo yabikoze abitewe n’ishyari rikabije amufitiye. Regis yanibukije abantu ko atari umuntu usanzwe avugira ibibazo bye mu ruhame, ariko ngo hari aho umuntu agera akumva ko hari ibyo atagomba guceceka.

 

Yavuze ko n’umugabo babyaranye batandukanye nyuma yo kumufatira umwana, akamujyana muri filime, maze akamugira inzoka. Ibi byamuteye igikomere gikomeye nk’umubyeyi, byongera ku bindi byose yanyuzemo.

 

Regis asoza avuga ko atababazwa n’uko Micky yamuvuze nabi gusa, ahubwo ko atajya yita ku bantu bamufashije mu buzima. “Ntabwo Micky yigeze aha agaciro ibyo namukoreye. Nta n’ubwo abizi ko n’ubu hari abantu bakimwitaho.”

 

 

Mu gusoza, Regis yanagarutse ku ntandaro y’itandukana rye na Killaman, avuga ko byose byatewe no kudaha gaciro akazi, ndetse no gusebanya hagati yabo. Yavuze ko Micky yavuze ko atigeze amukunda, ko ibyo bakoranaga byari akazi gusa, ndetse akanamutuka ngo ni “agakiriri”.

 

Inkuru ya Regis ni ikimenyetso cy’uko amarangamutima ashingiye ku myitwarire mibi ashobora gusiga ibikomere bikomeye. Gukundana no gutandukana ni ibisanzwe, ariko gufatwa nabi nyuma yo kugira neza birakomeretsa birushijeho.

 

Ibi Regis yavuze biragaragaza ko hari igihe umuntu w’umunyamugisha yisanga akoreshejwe nk’inzira, aho agirira neza umuntu bikarangira bimuhindukiriye. Icyifuzo gikomeye cyumvikanamo ni uko abantu bamenya guha agaciro ababagiriye neza, bakamenya kwishimira ibyiza bahawe aho kubyitiranya n’inzira yo kubyaza abandi umusaruro.