Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aravuga ko utubari dusaga 160 tumaze guhanwa kubera kurenga ku mabwiriza y’igihe cyashyizweho. Yavuze ko utubari twinshi muri utwo dukorera ku jisho ndetse iyo babonye abashinzwe umutekano bihutira guhita bafunga bamara kurenga bakongera bagafungura.
ACP Rutikanga yavuze ko iki gikorwa cyo gukurikiza iyubahiriza ry’aya mabwiriza yasohowe n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB gihuriweho n’inzego nyinshi. Yemeje ko kugeza kuwa 5 Nzeri 2023, mu gihugu cyose utubari tugera ku 160 ari two twari tumaze kugwa mu ikosa ryo kurenza amasaha yo gufungiraho.
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko aya mabwiriza yasohotse abantu barategujwe bihagije, kandi badakwiye kuyica nkana kuko wabaye umwanya wo kubitekerezaho. Akomeza akomoza ku mpamvu yashyizweho isaha ntarengwa mu minsi isanzwe ndetse n’isaha yo gutahiraho kuwa gatanu no kuwa gatandatu bishyira ku cyumweru, avuga ko ari ku ineza y’abacuruzi n’ababagana no kugabanya ingaruka zikomoka ku binyobwa baba banyoye.
Icyakora ntabwo yabashije kuvuga ku ngano y’amafaranga abarenze kuri aya mabwiriza bacibwa cyane ko bakurikiranwa n’izindi nzego kuko avuga ko polisi icyo ishinzwe ari ukugenzura iyubahirizwa yayo gusa. Yavuze ko gukomeza kurenga ku mabwiriza bishobora kuremerera bamwe kuko ibihano bishobora kuvunjwa mu mafaranga ari hagati y’ibihumbi 100frw na miliyoni 5frw.
ivomo: Imvaho nshya