banner

Amafoto 6 y’indobanure agaragaza Ian Kagame aberewe n’umwambaro w’abasirikare barinda perezida Kagame.

Kuri uyu wa 24/01/2023 ubwo habaga umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru n’Ingabo zitwara ibimodoka bya rutura bya gisirikare, Ian Kagame ni umwe mu bawitabiriye mu mwambaro w’akazi n’amarinete, akaba yari yicaranye n’abandi basirikare bo mu Ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi batandukanye.

Uyu mukino warangiye intsinzi ibaye iy’uyu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu zatsinze ibitego 4 kuri 1, bakaba bahurira ku mukino wa nyuma na Special Forces nayo yakatishije itike y’umukino wa nyuma. Ibi bibaye nyuma y’uko Ian Kagame yagaragaye bwa mbere ari mu barinze Perezida Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusabira igihugu ku nshuro yayo ya 28, hari kuwa 15 Mutarama 2023.

Inkuru Wasoma:  Abirirwa batuka Bamporiki ni abamufitiye ishyari ndetse n’inzika| aba paster bahanganiye ku mbugankoranyambaga.

Ku wa 03 Ugushyingo 2022 ni bwo Ian Kagame yinjijwe mu Ngabo z’u Rwanda mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako i Bugesera. Ni nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza. Ishuri Ian Kagame yizemo riri mu mashuri akomeye mu Bwami bw’u Bwongereza aho yahawe ipeti rya Second Lieutenant.

Ian Kagame ni umwana wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba ari umwana wa gatatu mu bana bane. Ni intiti mu bijyanye n’Ubukungu afitemo Master’s yakuye muri Kaminuza ya William College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Source: Inyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved