Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk’Umushumba Mukuru w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

Byavuzwe ko apotre Mutabazi nta hantu yanditse nk’umuvugabutumwa muri iki gihugu, ibyo yasabye perezida Paul Kagame bimuhindura urw’amenyo.

 

Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n’ababikurikira. Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo. Mukeshimana ubwo yaganiraga na BTN TV yagize ati “Inzu yayishyuraga ibihumbi 70 Frw ku kwezi. Ubu naheze mu rungabangabo amezi umunani yose arashize atanyishyura. Abana bagiye kuzabura amafaranga yo kujya kwiga hejuru y’iyi nzu Mutabazi yafunze, none umwaka urashize.’”

 

Inkuru z’abashinja Mutabazi ubwambuzi zimaze iminsi zica igikuba kuri Twitter ndetse bamwe bakagaragaza ibihamya by’uko yagiye abatekera imitwe mu bihe bitandukanye. Ni ibintu na we yemera ndetse yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize. Muri iki kiganiro yagitangiye agira ati “Ndakeka ari ubwa mbere mubonye igisambo cyangwa umwambuzi ukora ikiganiro n’abanyamakuru, niho ndatangirira. Icya kabiri ufite umunyamategeko kandi uri mu banyamategeko ba mbere, umpagarariye.”

 

Abamushinja ubwambuzi bakomeje kugenda biyongera umunsi ku munsi gusa nta n’umwe wigeze agaragaza ko yabigejeje mu butabera, ahubwo bavugaga ko yabatekeye imitwe mu buryo butandukanye. Mu bamushinja ubwambuzi harimo Umurundi umaze imyaka 23 mu Burayi, Nahishakiye Crépin, uvuga ko Mutabazi yamwambuye ibihumbi 500 Frw, nyuma y’uko yamwijeje kumufasha kwandika igitabo bikarangira amuteye umugongo nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

Uwiga muri mount Kenya bamubwiye ko polisi iri gusaka abafite amafranga, bamucucura twose asigarana isabune

Ref: igihe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved