Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda cyane, Rusine Patrick yerekanye inkumi bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo, Iryn Uwase Nizra, ndetse bivugwa ko bari mu myiteguro yo kurushinga.
Amakuru dukesha ISIMBI ni uko aba bamaze igihe kirekire bari mu munyenga w’urukundo ndetse babigize ibanga, badashaka ko bijya mu itangazamakuru. Icyakora hari andi makuru avuga ko mu minsi ishize Rusine n’iyi nkumi yamubujije amahwemo, Nizra imyiteguro yo gukora ubukwe igeze kure cyane.