Isimbi Alliance benshi bamaze kumenya nka Alliah Cool, ku wa 7 Werurwe 2023 yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, yishyurira ubwisungane mu kwivuza abakobwa 50 batewe inda zitateguwe ndetse n’abana babo. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo, ahari hateguwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, bufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza.” Mutesi Jolly yagize icyo avuga kubyo gutwita byamuvuzweho.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ariko cyatumiwemo Alliah Cool, umukinnyi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, ariko akaba anaherutse gushyirwa mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b’amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA). Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Alliah Cool yabibukije insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, igira iti “Guhanga udushya n’ikoranabuhanga mu kuzuza ihame ry’uburinganire.”
Alliah Cool yibukije abari muri iyi nama gusenyera umugozi umwe bakarwanya inda zitateguwe zikunze guterwa abangavu. Ati “Hari bamwe muri mwe duhuje amateka bakorewe ihohoterwa nk’iryo nakorewe, bagatereranwa. Uko bikomeza kuvugwa, na we ukumva ko byarangiye, ntacyo ukimaze.” Yasabye abakobwa batewe inda zitateguwe kurenga ibivugwa, abasaba gushyira imbaraga zose mu kubaka ejo hazaza habo baharanira kugera ku nzozi zabo.
Yibukije abagore bari bitabiriye uyu muhango ko bashoboye guhanga udushya bajyana n’igihe, bakoresha ikoranabuhanga. Ati “Ni twe ntumwa nziza zo kwimakaza ihame ry’uburinganire duhereye mu ngo aho dutuye.” Aha niho uyu mugore yahereye atanga ubwisungane mu kwivuza ku babyeyi 50 batewe inda zitateguwe ndetse n’abana babo. Uretse Ubwisungane mu kwivuza, yishyuriye ababyeyi bahuriye mu muryango wa ‘Her voice Rwanda’ telefone eshanu zikoresha ikoranabuhanga, bajya bifashisha mu gusangizanya amakuru. Src: IGIHE