Byabayeho gake cyane gusanga ibyamamare cyangwa se abantu bazwi hano mu Rwanda bajya mu rukundo bikamenyekana kubera uburyo ubuzima bwabo bwite badakunda kubushyira hanze ahubwo ugasanga ibizwi gusa ari ibikorwa bakora banazwiho nk’ibyamamare. Hano twaguteguriye couple ziri kwamamara kandi zigezweho muri iyi minsi.
IYA CYUSA IBRAHIM
Cyusa ni umuhanzi mu njyana ya gakondo wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Uyu akaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Jeannine. Kuva Cyusa na Jeannine bagaragaza urukundo rwabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga ntago bajya basiba kwerekana uko bameze babinyujije mu mafoto ndetse n’amagambo y’urukundo.
IYA KECAPU WO MURI BAMENYA
Djalia Nelly Mukayizere wamamaye nka Kecapu muri film y’uruhererekane ya Bamenya nawe ari mu byamamare bifite couple ikunzwe muri iyi minsi aho no mu minsi ishize yasezeranye mu murenge akaba arimo gutegura ubukwe n’umukunzi we.
IYA MISS NISHIMWE NAOMIE
Nishimwe Naomie nyampinga w’u Rwanda wa 2020 nawe ari mu bantu bamamaye baryohewe n’urukundo n’umusore witwa Mickael nk’uko bagenda babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse n’ibikorwa bakorana umunsi ku munsi.
IYA NANA WO MURI CITY MAID
Nadege Uwamwezi wamamaye nka Nana muri film y’uruhererekane ya City maid nawe ari mu byamamare biryohewe n’urukundo nk’uko bagenda babyereka abantu bose.
IYA KEZA NA THE TRAINER
Keza ni umukobwa ukunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye hano mu Rwanda akaba ari mu rukundo ndetse akaba aherutse kwambikwa impeta mu minsi ishije.
IYA SHADBOO
Ni nyuma y’igihe kinini cyane Shadia Mbabazi atagaragara mu bintu by’inkundo uretse abantu bagendaga babimuvugaho ariko we ntabivuge, ariko muri iyi minsi ari mu rukundo aho yanakomeje kugenda yerura avuga umukunzi we bari kumwe ubu.
Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.