Noella Niyomubyeyi wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi ka Papa Sava aho akina yitwa Fofo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bwe bizwi nka BridalShower.
Kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, nibwo inshuti ze, abavandimwe n’abandi bahuriye ku Gisozi muri Kigali, bamuha impano n’impanuro azakomeraho mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n’umugabo we. Fofo agiye gukora ubukwe n’umuhanzi Paterne bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.
Uyu mukobwa uzwi nka Liliane muri filime yamamaye ‘Seburikoko’, ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Paterne HP bamaze igihe mu rukundo. Paterne ugiye kurushinga na Fofo, ni umuhanzi w’Umurundi ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022 nkuko bigaragara k’ubutumire. Muri Gashyantare 2022, Fofo yahatanye muri Miss Rwanda ariko ntiyabasha kurenga amajonjora yabereye mu Karere ka Gasabo kuri Hill Top Hotel muri Kigali. Umushinga we wari ujyanye n’imyororokere, aho yari kuzajya aganiriza abakobwa ku bijyanye no kumenya iminsi yabo y’uburumbuke n’ibindi. source: inyarwanda.
Saranda ahishuye amaherezo ya filme nyarwanda “the secret”.
Filime nyarwanda zikunzwe cyane kurusha izindi mu mwaka wa 2022
Paterne ugiye kurushinga Na Fofo