Ni igitaramo cyiswe Christmass carols concert 2022 cyabaye kuri uyu wa 16 ukuboza ku nshuro yacyo ya 9 muri Kigali conference and exhibition village (KCEV) ahazwi nka camp Kigali, aho cyakozwe na Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki cyane mu kuririmba indirimbo za Kiliziya gatorika, kikaba cyari cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki mu nzego zose.
Mu ndirimbo zaririmbwe na Chorale de Kigali muri iki gitaramo harimo indirimbo Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro yitwa “Gusaakaara” ndetse ikaba yaririmbwe inshuro zirenze imwe. Ubusanzwe iki gitaramo ntago cyari gisanzwe kiba kuwa gatanu ahubwo cyabaga ku munsi wo ku cyumweru kibanziriza Noheli ariko impinduka zabaye kubera ko uwo munsi hari umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzahuza Argentine ndetse n’ubufaransa.
Perezida wa chorale de Kigali Abajijwe imvano yo kuririmba indirimbo ya nyakwigendera Buravan, mu gusubiza yavuze ko atari ibintu byizanye. Ati ’’Gusaakaara ni indirimbo yadukoze ku mutima ntabwo twigeze dutekereza kuyiririmba. Umuryango wa Buravan waje kutureba utubwira ko ari kuyikora atari yatabaruka. Yifuzaga ko azakorana na Chorale de Kigali, ntabyo yigeze atubwira noneho Imana iza kumuhamagara ataratubwiye icyo gitekerezo ariko kuko umuryango babanaga buri gihe wari ufite ayo makuru utubwira igitekerezo. Batweretse igihangano turagishima, kandi nawe yari umuntu mwiza ukunda umuco.’’
Yanakomeje avuga ko iyi ndirimbo irimo amasomo menshi kuburyo yasize umukoro ku bahanzi cyane cyane ku baririmba gakondo. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye kandi b’ingeri zose harimo n’ababyeyi ba nyakwigendera Yvan Buravan n’abandi bahanzi nk’uko bigaragara ku mafoto.
Abagore bavuze ibyago gusaranganya abagabo biri kubateza mu gihe abagabo babyumva ukundi.