Amafoto: Ibyamamare byifatanije na Meddy mu guherekeza umubyeyi we.

Bamwe mu byamamare hano mu Rwanda byifatanyije na Ngabo Medard wamenyekanye nka ‘’Meddy’’ mu gikorwa cyo gusezera bwa nyuma kuri nyina umubyara Cyabukombe Alphonsine uherutse kwitaba Imana azize uburwayi. Kuwa 14 Kanama 2022 nibwo hamenyekanye inkuru mbi ko umubyeyi wa Meddy yitabye Imana azize uburwayi. Yapfiriye muri Kenya aho yari amaze iminsi arwariye.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo guherekeza uyu mubyeyi, na bamwe mu byamamare babarizwa mu myidagaduro hano mu Rwanda baje kwifatanya na mugenzi wabo. Meddy, abavandimwe n’inshuti z’umuryango wabonaga bafite agahinda gakomeye ndetse hari n’aho byageze biranga uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ararira.

Mu ijambo rye, Meddy yagarutse ku butwari bwaranze umubyeyi we, uko yamwigishije kuririmba no gucuranga ndetse n’umurage abasigiye. Yavuze ko yafataga uyu mubyeyi we nk’intwari kuko yabareze wenyine atabana na se ariko akamubakundisha.

Ati “Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa mama, ndavuga ubwana bwacu uko yatureze n’uko byose byarangiye. Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.”

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Meddy n’abavandimwe babeho neza nubwo batari bafite se. Ati “Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yanenze bagenzi be bavuze ko yabafungiye CANO kandi afunzwe anavuga ibyo amaze iminsi ahuriramo nabyo muri gereza ku karengane.

Meddy yavuze ko umubyeyi we ari we wamwigishije ibijyanye no kuririmba, gucuranga ndetse no kubyina, ndetse agaruka ku buryo kera yajyaga amubuza niba igihe kizagera agapfa. Ati “Nkiri umwana nahoraga mubaza nti ese uzapfa? Akambwira ati nzasaza mbe agakecuru. Mu by’ukuri sinari nzi ko iki gihe kizagera.” Yakomeje avuga ko mu bihe bya nyuma by’uburwayi bw’umubyeyi we yajyaga amubwira ko abona abantu bambaye ibintu by’umweru.

Ati “Ubwo yari arwaye yajyaga ambwira ko abona ababyeyi bambaye umweru bamuha indabo. Hari isomo nize muri ibyo byose, ubuzima ntacyo buvuze nta Mana iburimo kuko mama yamenye Imana akiri muto.” Meddy yavuze ko nubwo ababajwe n’urupfu rw’umubyeyi we, ku rundi ruhande yishimiye ko yagiye mu ijuru kuko ku Isi yaranzwe n’imirimo myiza.

Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye “ku mukozi w’Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.” Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved