Uko iminsi igenda ishira ibyamamare mu Rwanda ntibisiba gukora ubukwe bitandukanye no mu myaka yashize kuko wasangaga abakora ubukwe ari bake. Twabateguriye amafoto atandukanye yagiye aranga ibihe by’ubukwe bya bamwe mu byamamare byakoze ubukwe muri uyu mwaka wa 2022.
RUGAMBA YVES(YVERRY)
Yverry ni umwe mu bahanzi beza hano mu Rwanda akoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Vanessa benshi bazi nka (Vanillah )baherutse no kwibaruka umwana wabo w’imfura. Imihango y’ubukwe bwa Yverry na Vannilah yabaye tariki ya 12 Kamana 2022 muri Sports View Hotel Kicukiro ari naho basezeraniye.
CLARISSE UWIMANA
Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B FM Umwezi nawe ni umwe mu byamamare hano mu Rwanda byakoze ubukwe muri uyu mwaka. Clarisse yakoze ubukwe na Kwizera Bertrand Festus bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo mu bukwe bwabaye tariki ya 3 Nzeri 2022. Umuhango wo gusaba no gukwa Clarisse wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero witabirwa n’ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.
SHIMWAYEZU CEDRICK
Umunyamakuru Shimwayezu Cedrick wa Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika na Sunday Night nawe ni umwe mu basezeye ku kuba ingaragu muri uyu mwaka. Cedrick yasezeranye kubana akaramata na Mahoro Guillaine uzwi nka Gigi ku wa 20 Kanama 2022 mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Ndera, basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents School.
MISS UMUTESI LÉA
Umutesi Léa uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nawe yasezeye ku bukumi muri uyu mwaka asezerana n’umukunzi we Peter Nasasira bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Miss Lea yasabwe anakobwa na Peter kuwa 1 Ukwakira mu muhango wabereye mu busitani bwa Golden Garden buherereye ku musozi wa Rebero, ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byakomereje muri EAR Anglican Church aho basezeraniye imbere y’Imana.
NIYOMUBYEYI NOËLLA(FOFO)
Fofo wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda muri filime zitandukanye harimo iy;uruhererekane izwi nka Papa Sava yanatumbagije izina rye nawe yakoze ubukwe muri uyu mwaka n’umukunzi we Niyigena Daniel bahuye bwa mbere muri 2018. Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa 2 Ukwakira 2022 mu birori Byabimburiwe n’umuhango gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero. Nyuma basezerana imbere y’Imana muri Hotel Sainte Famille iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ari naho inshuti n’abavandimwe bakiriwe.
MUKAYIZERE JALIA NELLY [KECAPU]
Kecapu ukunzwe muri Filime Nyarwanda by’umwihariko filime izwi nka Bamenya nawe yasezeranye na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka irenga icumi bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 23 Nyakanga 2022 ubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza. Nyuma yo gusaba no gukwa isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y’Imana mu Idina ya Islam mu muhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.
MISS MUTONI BALBINE
Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda mu 2015, yakoze ubukwe na Kwitonda Arsène bari baranye imyaka umunani mu munyenga w’urukundo. Ubukwe bwaba bombi bwabaye tariki 1 Ukwakira 2022 bubera mu mujyi wa Kigali mu gihe aba bombi basanzwe babana muri Leta zunze ubumwe z’America.
SAMUEL BAKER BYANSI
Umunyamakuru Sam Baker wamenyekanye mu gukora inkuru zicukumbuye yasezeranye numukunzi we Uwase Jocelyne. Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabaye ku wa 18 Kamena 2022 bibera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama.
MUNEZERO ALINE(BIJOUX)
Umukinnyi wa Filime Nyawanda Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime y’uruhererekane izwi nka Bamenya nawe yakoze ubukwe mu ntangiro z’uyu mwaka n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w’u Burayi. Ni mu birori byabaye ku wa 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Reberon bikurikirwa no gusezerana imbere y’Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera. source: umuryango.
Amafoto: Dore uko byari bimeze ubwo Fofo wo muri papa sava yakorerwaga ibirori bya
Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro[ AMAFOTO]