banner

Amafoto: Ingo z’ibyamamare nyarwanda zahirimye hadaciye kabiri

Ibyamamare nyarwanda mu rukundo biravugwa cyane havugwa uburyo urukundo rwabo rwatangiye n’uburyo bameranye muri iyo minsi, ariko akenshi ukunda gusanga ibyamamare bamwe na bamwe bidakunda guhirwa mu rukundo kuko batandukana hadaciye kabiri. Akenshi nubwo iyo basezerana bahana isezerano ryo kubana akaramata ariko hari ubwo ibibazo bahura na byo babiganiraho bagasanga umwanzuro ari ugutandukana.    Nana wo muri city maid avuze ibyamugoye akigera I Burayi n’ibyahindutse ku buzima bwe

Uretse ibyo hari n’abatandukana Atari ubwumvikane ahubwo amarangamutima y’umuntu umwe kuko mu nkuru zagiye zumvikana hari benshi bafashe imyanzuro yo gutandukana n’abo bari barashakanye. Ikindi kandi nubwo hari abasezerana,hari n’abagiye babana nta sezerano bagiranye (amategeko cyangwa imbere y’Imana) nabo n’ubundi bikarangira batandukanye, bikavugwa kuko bazwi cyane nk’ibyamamare.

Muri iyi nkuru IMIRASIRE TV tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare nyarwanda byakundanye ariko bagatandukana hadaciye kabiri bigaragaza ko umubano wa bombi basanze bidashoboka, bamwe bagahitamo gutandukana cyangwa se umwe muri bo agafata umwanzuro wo gufata icyo cyemezo.

ALINE GAHONGAYIRE na GAHIMA GABY: kuwa 13 mutarama 2015 nibwo urukundo rwa Aline Gahingayire na Gahima Gaby rwasenyutse aho bari bamaranye umwaka umwe gusa babanye. Umugabo icyo gihe ni we wafashe iya mbere atangaza ko iby’urugo abivuyemo akikomereza ubuzima bwe.Nyuma y’isenyuka ry’uru rugo havuzwe inkuru nyinshi cyane zitandukanye zavugaga impamvu ishobora kuba yaratumye rusenyuka, ariko Aline agafata iya mbere akajya mu itangazamakuru akabinyomoza. Aba bombi babonye gatanya byemewe n’amategeko m’Ugushyingo 2017.

UNCLE AUSTIN na MBABAZI LILIANE na UMWIZA JOANNAH: uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yashakanye n’abagore babiri bose biranga. Mu mwaka wa 2006 nibwo Austi yakoze ubukwe na Mbabazi Liliane banabyaranye umwana w’umuhungu ariko ntago batindanye, kubera ko uyu mugabo yavugaga ko yarongoye ku ngufu ndetse akaba yarashinze urugo atujuje imyaka. Yatangiye kwiruka kuri gatanya muri 2010 aza kuyibona muri 2015.Muri uyu mwaka wa 2015 byavuzwe ko Austin afite undi mukunzi banabanaga, yewe akaba yari arimo no kwiruka ku kuntu basezerana, ariko muri Gashyantare 2018 nibwo byavuzwe ko atakibana na Joannah bari baranabyaranye umwana w’umukobwa, ntiyabivugaho byinshi ahubwo atangaza ako bizasohoka mu gitabo azashyira hanze.

MEDDY SALEH na SHADDYBOO: Meddy saleh wamenyekanye mu gutunganya amashusho y’abahanzi batandukanye, na Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho binavugwa ko ashobora kuba aryamana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya w’icyamamare Diamond Platnumz, batandukanye muri 2016 bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.Shaddyboo yatangaje ko atasubirana n’umugabo we ngo keretse Imana ibishatse.

ANITHA PENDO na NDANDA: Anitha Pendo ni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, mu gihe Ndanda Alphonse we ari umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali, aba bombi muri 2017 nibwo byamenyekanye ko babana nk’umugore n’umugabo, ndetse yewe baza no kubyarana abana babiri.Ubwo amakuru yabo yo gitandukana yajyaga hanze bose barabihakanaga, ariko muri 2018 ukwakira Ndanda yahishuye ko batakibana ahubwo bahuzwa n’abana babyaye gusa.

Inkuru Wasoma:  Abaturage bariye karungu mu rubanza rwa wa mukozi ushinjwa kwica umwana| basabye ko bamubaha bakamwica.

DJ PIUS na ANGE UMULISA: urukundo rwabo rwatangiriye mu kabari aho Pius yari Dj Ange akaba MC. Bakoze ubukwe muri 2014 kuri ubu bakaba bafitanye umwana w’umuhungu.Mu ntangiriro z’uyu mwaka byatangiye kuvugwa ko Umulisa yahukanye, Dj Pius ntiyagira icyo abitangazaho uretse ko yavuze ko niyo byaba byarabaye Atari ari ubwa mbere bibaye.  Gusa urugo rwabo ntirurasenyuka burundu kuko bagifatwa nk’abashakanye mu mategeko.

PLATINI P na OLIVIA: inkuru y’umubano w’agatotsi hagati y’aba bombi wamenyekanye mu minsi yashize aho buavuzwe ko Platini yari amaze kumenya ko umwana arerana n’umugore we Olivia Atari uwe.Byavuzwe ko ngo se w’umwana ari we wahamagaye Platini amubwira ko umwana arera Atari uwe, bahita bajyana kwa muganga gupimisha koko basanga ni ukuri ahubwo umwana ari uw’uwo musore witwa Olivier. Amakuru nanubu avuga ko Olivier yafashe utwe akagenda ariko platini nta kintu arabitangazaho.

DAVID BAYINGANA na TERITEKA KEZIA: kuwa 25 gicurasi 2013 nibwo umunyamakuru akaba n’umuhanga mu by’imikino David Bayingana yasezeranye n’umurundikazi Teriteka Kezia babyarana n’umwana ariko hashize ukwezi n’igice babyaye bahita batandukana.Bakimara kubyara inshuti za Bayingana zagiye zivuga ko umwana babyaye ari kugenda aba inzobe cyane ariko akabifata nk’ibisanzwe, ariko inshuti ze zaje gutangaza ko David yakomeje guterwa impungenge no kuba umwana yarakomeje kuba inzobe cyane kugeza abaye umwarabu bisobanuye ko David Atari se w’umwana ariko byaje kuba ibihuha, aho aherutse no gutangaza ko umwana wujuje imyaka 9 ari uwe akanamwishimira kuko yavuye ku rukundo rwe rwa mbere nubwo atabashije gukomezanya na nyina w’umwana.

LIONEL SENTORE na MUNEZERO ALINE BIJOUX: muri mutarama 2022 nibwo ubukwe bw’aba bombi bwabaye, ariko hashize agahe gatoya bivugwa ko batandukanye ndetse yewe bakaba bataranabanye nk’umugore n’umugabo.Amakuru y’uko batandukanye bombi bagiye bayaca ku ruhande bakabihakana, kugeza ubu Aline akaba yarabyaye umwana wa kabiri wagakwiye kuba ari uwa Sentore ariko bikaba bivugwa ko Atari uwe kuko n’igihe abyara Sentore yatangaje ko atigeze amenya ko umugore we yabyaye.

SAFI MADIBA na NIYONIZERA JUDITH: kuwa 1 ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba na Judith bakoze ubukwe mu buryo butunguranye. Muri 2020 nibwo Safi yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we ariko hashira igihe kirekire atarasubira mu Rwanda bivugwa ko ari ukubera Covid-19, gusa hari amakuru yavuze ko Judith yari yarafatiriye passport ye.Muri mata 2023 nibwo aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko. Byigeze bivugwa ko Safi yigeze kujya kurega umugore we mu gace bari batuyemo muri Canada amurega kumuhoza ku nkeke, aza no kujya gucumbika ku nshuti aribwo yatangiye ubuzima bwo kwibana nk’impunzi muri icyo gihugu. Hari amakuru yakomeje kuvugwa ko Judith afite umukunzi mushya banari hafi kurushinga, uyu musore akaba yari yanamuherekeje kumva imyanzuro y’urubanza rw’ubutane rwa Safi na Judith. Src: Umuryango

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved