Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yayoboye inama nkuru y’Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Ni inama yitabiriwe n’abasirikare bari mu nshingano n’abasezerewe.

 

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano, Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’abo mu rwego rushinzwe Igorora.

 

Iyi nama iba buri mwaka ifatirwamo imyanzuro itandukanye, yitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’ingabo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

 

Aya ni amafoto ya bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.