Dushime Burabyo Yvan Buravan yavutse kuwa 27 Mata 1995. Yitabye Imana amaze amezi ane yizihije isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko. Umubyeyi we Burabyo Michael yavuze ko ‘kuvuka kwe kwari umugisha kuko nibwo bari bagitaha mu Rwanda, abantu baravuga bati ‘’twabonye intsinzi.’’
Ni bucura mu muryango w’abana batandatu akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney. Na none ni umwuzukuru wa Sayinzoga Galican wabaye Intore y’ikirangirire ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Gukunda umuziki kwa Yvan Buravan yabitangiye kuva akiri muto; ku myaka ibiri gusa y’amavuko yakunze kuvuga ko yari yatangiye guca amarenga y’uko azavamo umunyamuziki.
Icyo gihe mukuru we yari yaramuguriye Piano y’abana yifashishaga gukina na yo aha akaba yarahamije ko ari ho yakuye urukundo rwa muzika. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombière ’, kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda CBE Gikondo Campus, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology).
Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri. Guhembwa miliyoni 1,5Frw byatumye Yvan Buravan ahita abona ko icyo kumutunga cyazaba umuziki aho kuba ruhago nk’uko yari yarakuze abitekereza.
Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko akagorwa no kubona aho amenera. Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n’abagize sosiyete ya New Level ryamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.
Nyuma y’imishinga myinshi bari bamaze gutegura, Yvan Buravan na New level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi. Izi ndirimbo zafashije Yvan Buravan kwinjirana mu muziki umurindi wumvikana ndetse mu ntangiriro za 2018 ahita atangaza ko azasoza uwo mwaka amuritse album ye ya mbere yise ‘Love Lab’.
Yvan Buravan wari umushabitsi cyane mu muziki, muri uwo mwaka yari yanatangiye urugendo rumuganisha mu irushanwa rya Prix Decouvertes yanaje kwegukana aba umunyarwanda wa kabiri uryegukanye mu mateka. Ni irushanwa yegukanye rimuha amahirwe adasanzwe kuko yazengurutse mu bihugu 12 bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika.
Yapfuye yitegura kumurika ku mugaragaro Alubumu ya kabiri yise ’Twaje’. Indirimbo ebyiri yaherukaga gusohora zose zifite ubutumwa bwihariye kuko iyabanjiriye iheruka yayise ‘Ni Yesu’ yo kuramya no guhimbaza Imana. Mbere yo kwitaba Imana, Yvan Buravan yari aherutse gusohora iyo yise ‘Big time’, indirimbo uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yanditse ashaka gukebura abiharaje imvugo zigaragaza ko nta rukundo rukibaho.
Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27, azize cancer y’urwagashya.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.