Ubwiza bw’umukobwa bugira byinshi bugaragariraho, ushobora gusanga umukobwa afite isura iteye neza cyangwa se afite amaso meza ariko nanone ubwiza bw’umukobwa hari igihe bugaragarira ku miterereye, uyu munsi twabakusanyirije abakobwa b’ibyamamare byo mu Rwanda bafite amaso meza kurusha abandi. Mu muco wa Kinyarwanda umukobwa iyo afite amaso meza y’umweru kandi manini bakunze kuvugako afite amaso nka y’inyana iyo ni imvugo imenyerewe inaha mu Rwanda, rero uyu munsi tukaba tabakusanyirije urutonde rw’abakobwa bafite amaso meza kurusha abandi hano mu Rwanda.

 

  1. Umukundwa Cadette

Uyu mukobwa akaba yaritabiriye Miss Rwanda 2019 aho yaje kuvamo bwanyuma mu bakobwa bari batoranyijwe icyo gihe kandi akaba afite CAMU Liquors store afatanyije n’undi mukobwa mugenzi we, ikindi kandi akaba ari brand ambasada wa Belgian Legacy Rwanda  ikorera ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

 

Ikindi wamenya kuri Cadette nuko ari umukobwa umurika imideli ndetse akaba akunzwe no gukoreshwa mu ndirimo z’abahanzi nkaho yagaragaye mu ndirimbo y’umuhanzi Confy yise Jowana ndetse niyitwa Jojo ya Plantin P, akaba ariwe uza kumwanya wa 10 mubakobwa bafite amaso meza mu byamamare by’abakobwa b’abanyarwanda.

 

  1. Nana Nadege

Nana wamamaye cyane muri film nyarwanda aho yakinnye muri film zakunzwe cyane nka Katerina ndetse na City Maid ikomeje gukundwa n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Nana kandi atarajya mu gukina film akaba yaratangiye ari umuhanzi aho yaririmbye indirimbo ebyiri nubwo zitamenyekanye cyane ariko zagiye hanze zirakundwa.

 

Nana icyo gihe akora umuziki yari ari mu itsinda rya The Queens, aho yari kumwe  n’umukobwa witwa Miss Grace, bakaba barasohoye indirimbi yitwa Rya Jambo irakundwa, sibi akora gusa kuko afite n’inyubako ye itunganya imyambaro ndetse n’imitako yitwa Nana Design Collection, we aza kumwanya wa cyenda mu bakobwa bafite amaso meza.

 

  1. Umutoni Uwase Flora.

Uyu mukobwa nawe ari mu bakobwa b’uburanga butangaje ahanini akesha amaso ye akaba yaramenyekanye cyane kuri Instagram aho yitwa flora_rwandangirl ariko nawe akaba yaraje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2015 icyo gihe nta Kamba na rimwe yigeze yegukana, ariko nyuma yaho aviriyemo akaba yaraje gutangira kubyaza imbuga nkoranyambaga umusaruro cyane cyane Instagram arinaho byatumye amenyekana ndetse akajya anapositingwa n’abandi bantu benshi bitewe n’ubwiza bwe.

 

  1. Uwase Colombe

Ku mwanya wa karindwi naho turahasanga Uwase Colombe uherutse no kurushinga kandi akaba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015.

 

  1. Butera Knowless

Butera turamusanga ku mwanya wa gatandatu, uyu mubyeyi w’abana babiri b’abakobwa akaba nawe agaragara mu byamamare bifite amaso meza yayandi bakunze kwita ay’inyana. Butera Knowless ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wavutse 1990 avukira mu karere ka Ruhango.

 

5.Kayumba Darina

Akaba azavkumwanya wa gatanu w’ibyamamare bifite amaso meza cyane aho yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 kandi akaba yaraje no kwegukana umwanya wa kabiri nk’igisonga cya Miss Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda 2022.

 

Uyu mukobwa kandi ikindi wamumenyaho nuko agiye afite impano nyinshi zitandukanye nk’iyo kuririmba, hakaba harigeze gucicikana video arimo kurapa indirimbo yagaragaye muri Film yitwa  Empire yakunzwe cyane hano ku isi.

 

  1. Vanessa Raissa Uwase

Uwase Vanessa akaba ari kumwanya wa kane mubakobwa bafite amaso meza cyane kurusha abandi mu byamamare. Uyu mukobwa akaba yaramamaye cyane ubwo yakundanaga na Olvis wo mu itsinda rya Active ariko nyuma bakaza gutandukana, yakomeje kuvugwa munkundo n’ibindi byamamare bitandukanye hano mu Rwanda, Vanessa akaba afite inzu icuruza ibikoresho by’ubwiza bigiye bitandukanye hano mu  Rwanda akaba yarayise Her Majesty Vanessa.

 

  1. Shaddyboo

Shadyboo ni umugore w’abana babiri kandi akaba ari we cyamamare gikurikirwa n’abantu benshi cyane hano mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga aho amaze kuzuza miliyoni irenga, Shadyboo yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Medy Saleh utunganya amashusho y’indirimbo.

 

  1. Isheja Sandrine

Isheja Sandrine akaba aza ku mwanya wa kabiri w’ibyamamare b’ifite amaso meza cyane kurusha ibindi, Isheja akaba ari umunyamakuru wamenyekanye cyane ubwo yari agiye gukorera kuri radio ya Kiss FM.

 

1.Pamela Uwicyeza

Pamella akaba ariwe uza kumwanya wa mbere mu byamamarekazi by’abanyarwanda bafite amaso meza kurusha abandi, Pamella akaba yaramamare cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, kandi mu minsi ishize byamuzamuriye igikundiro ubwo yari atangiye gukundana  n’umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda The Ben bitegura no kurushinga.

Umunyamakuru Sam Karenzi yahaye gasopo umukozi wa Skol bituma ihagarika gutera inkunga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved