Amafoto utigeze ubona y’akarasisi k’abafana ba Rayon Sport kuri ‘Rayon day’

Kuwa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, abakunzi ba Rayon Sports bizihije umunsi w’Igikundiro w’iyi kipe, umunsi wabereyemo byinshi bitandukanye muri Kigali Pele Stadium. Ibi birori byerekanirwamo abakinnyi bashya n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco kuri Gikundiro yizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Iyi kandi ibaye inshuro ya kane kuva muri 2019. Kuri iyi nshuro, byabanjirijwe n’akarasisi k’Abafana mu mihanda y’I Nyamirambo, kari kitabiriwe n’abarimo perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele, aho abakunzi b’iyi kipe bari banafite ibikombe byombi yegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/2023.

Guhera mu masaha y’igitondo kuri uwo munsi, abafana benshi ba Rayon Sports bari babukereye mu kwishimira umunsi wabo, ufatwa nk’umunsi ukomeye kuri bo (Umunsi w’Igikundiro). Umutambagiro wari ugizwe n’indirimbo zisingiza iyi kipe, ibyapa by’abafatanyabikorwa babo ndetse n’icyapa kinini cyanditseho amagambo ashimira perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

REBA ANDI MAFOTO MENSHI ATANDUKANYE HANO

Inkuru Wasoma:  Umujyi wa Kigali wagaragaje ukuri nyuma y’igihe bivugwa ko ugiye guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zikaba imwe

Amafoto utigeze ubona y’akarasisi k’abafana ba Rayon Sport kuri ‘Rayon day’

Kuwa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, abakunzi ba Rayon Sports bizihije umunsi w’Igikundiro w’iyi kipe, umunsi wabereyemo byinshi bitandukanye muri Kigali Pele Stadium. Ibi birori byerekanirwamo abakinnyi bashya n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco kuri Gikundiro yizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Iyi kandi ibaye inshuro ya kane kuva muri 2019. Kuri iyi nshuro, byabanjirijwe n’akarasisi k’Abafana mu mihanda y’I Nyamirambo, kari kitabiriwe n’abarimo perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele, aho abakunzi b’iyi kipe bari banafite ibikombe byombi yegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/2023.

Guhera mu masaha y’igitondo kuri uwo munsi, abafana benshi ba Rayon Sports bari babukereye mu kwishimira umunsi wabo, ufatwa nk’umunsi ukomeye kuri bo (Umunsi w’Igikundiro). Umutambagiro wari ugizwe n’indirimbo zisingiza iyi kipe, ibyapa by’abafatanyabikorwa babo ndetse n’icyapa kinini cyanditseho amagambo ashimira perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

REBA ANDI MAFOTO MENSHI ATANDUKANYE HANO

Inkuru Wasoma:  Urutonde rwa FIFA rwagaragaje ko ntacyahindutse kuri ruhago y'u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved