Mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2024, hatangiye gusakara amashusho y’umukobwa bivugwa ko acuditse n’umuhanzi Niyo Bosco ndetse abenshi ntibatinye kuvuga ko urukundo rwaba rugeze kure, ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’amafoto Niyo Bosco yashiye ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe na we.
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram Niyo Bosco yashize amafoto hanze ari kumwe n’uyu mukobwa witwa Nabrizza Keza usanzwe ari umunyamideli, maze arenzaho amagambo agaragaza urukundo amukunda, uyu mukobwa na we ntiyatinze kumusubiza kuko yanyuze aho batangira ibitekerezo avuga urwo akunda uyu musore.
Niyo Bosco yahise yongera gusiba aya mashusho bivugwa ko byatewe no kuba atabanje kubyumvikanaho n’abajyanama be bo muri KIKAC Music. Gusu uyu musore byamwanze munda arongera asubizaho ayo mafoto arenzaho amagambo agira ati “Cutie Pie”, ni amagambi asobanura ngo uteye ubusambo mu mvugo zikoreshwa n’urubyiruko cyane cyane.
Uyu mukobwa nawe ntiyacitswe kuko yongeye ajya mu bitekerezo yandikaho amagambo agaragaza ko uru rukundo aribwo rutangiye. Ni ubwa mbere uyu muhanzi yagaragaza umukunzi we kuva yatangira kumenyekana, icyakora kugeza ubu ntabwo arerura cyangwa ngo ahakane aya makuru ko ari mu rukundo, kuko iyo abibajijwe avuga ko ibyo abantu biboneye ari ibyo nta kindi.
Mu Kiganiro yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru yahamije aya makuru nubwo atashatse kubitangazaho byinshi. Yagize ati “Ibyo mwiboneye ni biriya, nibyo. Mwebwe mubwire abanyarwanda ukuri kw’ibyo mwabonye, gusa ntihabeho kudutekerereza.”
Aya ni amwe mu mafoto y’umukobwa watwaye umutima wa Niyo Bosco