Amafoto y’umugore wa The ben Uwicyeza pamella yiyogosheshe igipara yavugishije benshi bamwe bamuciraho iteka mu mvugo zikakaye

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella, yasangije abantu barenga ibihumbi 290 bamukurikira kuri Instagram amafoto amugaragaza yiyogoshejeje igipara, avugisha abatari bake. Uyu mukobwa ntakunze kugaragara afite umusatsi mwinshi, gusa kumubona yiyogoshesheje byatunguye benshi kuko akenshi igitsina gore kizwiho gukunda umusatsi.  Perezida w’umukene kurusha abandi kuva iyi isi yabaho/nta n’umukozi wo murugo agira n’umuhinzi ,nta mushoferi agira aritwara

Hari imvugo nyinshi zigaragaza ko abagore n’umusatsi ari mahwi, kugeza n’aho abantu bavuze ko “ubwiza bw’umugore bugaragarira ku musatsi”. Amafoto atandukanye yashyize kuri uru rubuga yayaherekejeshe amagamabo agira ati “Baldie Season” mu Kinyarwanda bisobanuye igihe cy’uruhara. Yongeye ashyiraho andi mashusho arimo indirimbo ya Beyonce na Wizkid bise ‘Brown skin girl’ ashyiraho amagambo agaragaza ko ari kwizihiza umunsi w’abagore awujyanisha n’amateka y’Abirabura.

Aya mafoto akimara kujya hanze abantu batangiye kuyatangaho ibitekerezo, bamwe bagaragaza ko yiyogoshesheje neza, ariko abenshi ntibanyuzwe n’uko agaragara. Cleoparta yavuze ko ubwiza budasaba kugira inyogosho ikomeye, ati“Iyo uri mwiza uba uri mwiza koko, imisatsi yose washyiraho.” Yunganiwe na Ntare wagize ati “Cyokoze uyu mwana afite ubwiza mva juru.”

Hakomeje Gitego ati “Aha niho tubonera ubwiza karemano, uyu n’ubusanzwe ni mwiza.” Uwicyeza yashyizeho aya mafoto yambaye umupira w’iroza. Uyu mwambaro ubusanzwe mu Rwanda uzwi cyane ku bagororwa. Byatumye abantu basanisha umwenda yari yambaye no kuba adafite umusatsi ibintu ubusanzwe biranga imfungwa. Hari abanyujijemo baratebya, bavuga ko yifotoje nk’imfungwa.

Uwitwa Rukundo ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba yaba yarafunzwe. Ati “None se wafunzwe ryari?” Ibi abihuje na Kami wamubwiye ati “Uziko wagira ngo uvuye i Mageragere.” Kamson we yagize ati “Wagira ngo arafunze ko nabonye i Mageragere bambara iyo mpuzankano.” Abantu kuri aya mafato kandi bagaragaje ko iyi nyogosho ishobora kuba ifitanye isano na kanseri. Hari igihe umuntu urwaye kanseri ageramo umusatsi ugatangira gupfuka bigatuma yiyogoshesha cyangwa se umuntu ufite uwe uyirwaye ashobora kwiyogoshesha gutya kugira ngo amwereke ko bari kumwe.

Inkuru Wasoma:  Ibyo depite Mukabunani yavuze ku ifungwa rya Muhizi wabeshye perezida . Dore ibyo yasabiye abayobozi babeshya perezida.

Kambabazi ati “Ntekereje ko yaba afite kanseri gusa arasa neza.” Abandi bagize icyo babivugaho ni abagaragazaga ko umukobwa cyangwa se umugore aba akwiye kugira umusatsi kugira ngo arusheho kuba mwiza. Kanakuze yagize ati “Ubwiza bw’umugore ni umusatsi.” Ibi abihuje na Kami wagize ati “Sigaho sigaho ubwiza bw’umugore ni umusatsi pe!” Ubushakashatsi bwakozwe na Rebecca Newman ukorera muri Philadelphia, bwagaragaje ko gufata umwanzuro wo kogosha umusatsi ku bagore n’abakobwa, ari kimwe mu bimenyetso rusange by’agahinda gakabije baba bafite.

Hari abahuje iyi nyogosho y’Uwicyeza no kuba yaba afite ibibazo by’indwara zo mu mutwe. Murekatete ati “Ufite ihungabana nshuti, kogosha umusatsi ni kimwe mu bigaragaza ihungabana ku bagore.” Alice Denona we ati “Iyi nyogosho ubundi igaragaza agahinda gakabije.” Havuzwe byinshi kuri iyi nyogosho bamwe bavuga ko yiganye abakinnyi ba filimi, hari n’abatabyemeye bagaragaza ko yakoresheje snapchat ifite uburyo yakuraho umusatsi umuntu atiyogoshesheje. Nubwo abantu bakomeje kumuha urw’amenyo gusa iyi ni inyogosho igezweho ku bakobwa b’abirabura baba bashaka kugaragaza ko banyuzwe n’uko baremwe, bitabasabye kujya kwishyiraho imisatsi itari karemano. src: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved