banner

Amafoto y’umupfumu w’imyaka 63 ari gusezerana n’umukobwa w’imyaka 12 akomeje kurikoroza

Umuvuzi gakondo wo gihugu cya Ghana witwa Nuumo Borketeye Laweh Tsuru XXXIII akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ku myaka ye 63 y’amavuko yashyingiranwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, benshi bakaba bari kugaragaza ko bidakwiye abandi bakavuga ko mu muco wabo nta kibazo biteje kuko ngo urabibemerera.

Imigenzo y’ubukwe yabaye ku wa Gatandatu w’icyumeru gishize, uwo munsi ni bwo amafoto yagiye hanze agaragaza abantu b’ingeri zitandukanye batashye ubu bukwe ndetse harimo n’ababyeyi bakuru, bari kwigisha uyu mwana uburyo agomba kujya yita ku mugabo bashakanye.

Inkuru Wasoma:  Umugore yafunzwe azira kwanga kunywa imiti y’igituntu

Icyakora iki gikorwa nticyavuzweho rumwe, kuko bamwe bagaragaza ko iri ari ihohoterwa uyu mukobwa ari gukorerwa kubera ko ataruzuza imyaka yo kuba yashaka, gusa ubuyobozi bwagaragaje ko umuco wo muri aka gace byabereyemo ubyemera.

Ku rundi ruhande abenshi mu bamaganye iki gikorwa bahamagariye inzego z’ubuyobozi kugira icyo zibikoraho zigakurikirana uwo mugabo, kuko uwo mwana w’umukobwa niwe uri kuharenganira. Ni mu gihe itegeko ryo muri iki gihugu ryemerera gushyingira umuntu wujuje imyaka 18, ariko abenshi bashyingirwa bagize 15.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved