Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akimara kugera m’urukiko nk’uko byari biteganijwe kuri uyu wa 05 ukwakira 2022 aho yari agiye kuburana urubanza rwe mu mizi, ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza ruba mu muhezo nk’uko byari byaragenze ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Gicurasi.

Ahuje ibimenyetso byatanzwe n’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Prince kid agaragaza akagambane ka Mutesi Jolly.

 

Ibi byazanye impaka nyinshi cyane k’uruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rwunganira Prince kid, si nibyo gusa n’urukiko narwo rwateze amatwi ubusabe ku mpande zombi aho uruhande rwa Prince kid rubanjirijwe na we yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame.

 

Impamvu ubushinjacyaha bwatanze busaba ko urubanza rwabera mu muhezo, ni ukurengera uburere mbonezabupfura, aho bwavuze ko kuba aba miss batangira ubuhamya mu ruhame byakwangiza ahazaza habo kandi ari urubyiruko rw’ejo hazaza ndetse n’umutekano wabo.

 

Ijambo rya mbere Prince kid yavuze rigatuma abantu bagira agahinda kubera uburyo yarivuzemo ndetse anagaragaza ko atishimiye ubu busabe, yagize ati” uburere mbonezabupfura muvuga, nanjye burandeba kandi buratangwa n’uko uru rubanza rubera mu ruhame, kuko nanjye nashyizweho ibyaha binyangiriza ubuzima bwanjye bwite”.

 

Ashimangira bi ngibi, prince kid yavuze ko ubushinjacyaha bwahaye code buri mutangabuhamya wese uri muri uru rubanza ndetse yewe n’imyaka ikekwa ko baba barahuriyemo na we, bityo ari kwibaza impamvu urubanza rwajya mu muhezo kandi izo code zihari n’ubundi baburaniye mu ruhame ntawapfa kumenya umutangabuhamya mu rwego rwo kurinda umutekano wabo.

 

Ijambo rya kabiri Prince kid yavuze rikababaza abantu benshi, ryari rimeze nko gutakamba avuga ati” ese ubundi ni igiki mumbonamo, cyangwa se ni iki ndicyo cyatuma ntaburanira mu ruhame?” aha yashakaga kubaza ikintu bamubonamo nkaho ari ikintu gikomeye cyangwa se ikintu gikanganye kiri gutuma badashaka ko aburanira m’uruhame.

 

Uretse kuba imbaga nyamwinshi igenda itanga ibitekerezo ivuga ko Prince kid agomba kurenganurwa, ariko ubwo yasabaga kuburanira mu ruhame byatumye abantu benshi bamugirira impuhwe, ndetse bakanakunda kugereranya urubanza rwe n’izindi manza zikomeye zagiye ziburanira mu ruhame ariko we akaba ari kubyangirwa.

 

N’ubundi byaje kurangira urukiko rufashe umwanzuro ko urubanza rubera mu muhezo, rukaba rwaranatinze cyane kubera ko rwamaze amasaha agera kuri arindwi, bikarangira urukiko rwanzuye ko kandi ruzasoma imyanzuro y’urubanza kuwa 28 ukwakira 2022 isaha ya saa saba z’igicamunsi.

Uretse kuba rwamaze amasaha 7 yose, hari n’ibindi byinshi biteye amatsiko byagaragaye mu rubanza rwa Prince kid. Uburanira Prince yavuze ijambo agisohoka mu rubanza.

Minisitiri Gatabazi yavuze kuri wamu jepe wa perezida wamukuruye agiye kwegera perezida.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved