Amagambo atangaje Gitwaza yavuze agatera impaka ndende mu bantu bitewe n’uko asa no kwikuza.

Abavugabutumwa, ni bamwe mu bantu bakunda kugeza ku bo babwiriza amwe mu magambo atangaje, asetsa bamwe ariko ntanavugweho rumwe n’imbaga nyamwinshi. Mu bavugabutumwa bo mu Rwanda, Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bagiye bavuga ibintu byinshi bigateza impaka, ibyo tukaba ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru. Hari byinshi Gitwaza yagiye agarukwaho, ariko kuko tutabikubira byose mu nkuru imwe, birindwi muri byo nibyo tugarukaho by’umwihariko muri iyi nkuru.

APOTRE GITWAZA YAVUZE KO YASENGEYE UMUNTU WARI WAPFUYE AKAZUKA

Ubwo yari mu kiganiro Amabanga y’Isi muri Nyakanga 2016, Umuvugabutumwa Apotre Gitwaza yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba akorana na shitani byari bimaze igihe bimuvugwaho, ndetse avuga ko yatangiye kubivugwaho agitangira insengero za Zion Temple mu Rwanda, nyamara akaba akorera Imana kuburyo hari n’umuntu yasengeye yapfuye akazuka.

Gitwaza ati : “Njye mu 1991, nasengeye umuntu wapfuye arazuka, n’ubu ari muri Canada. Musengera icyo gihe hari muri Congo, i Kisangani. Ubu ni muzima aba muri Canada. Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo nkorana n’imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano.”

APOTRE GITWAZA YAHANUYE KO UMWANA WE AZABA PEREZIDA WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi, akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi, ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu barimo uwitwa Dawidi (David) ari nawe muto muri bo, uyu ngo akaba azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi Dr Apotre Paul Gitwaza, avuga ko amaze imyaka myinshi abibwiwe n’Imana, kandi akaba atarapfuye kubyara gusa ahubwo ngo Imana yabanje kuvugana na we. Uretse uyu uzaba Perezida, abandi bana be babiri yeretswe n’Imana ko umwe azaba umuhanuzi undi akaba umuganga.

GITWAZA YASOBANUYE UKO UMUGORE WAMUSABYE KO BASAMBANA YARI AGIYE KUMWANDUZA SIDA

Imbere y’imbaga y’abantu benshi biganjemo urubyiruko bari bateraniye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga mu mujyi wa Kigali, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yatangaje ko ikigeragezo gikomeye yahuye nacyo mu buzima, ari umugore washatse ko basambana ariko akaza kubasha kubikira, nyuma akaza kumenya ko uwo mugore yashoboraga no kumwanduza SIDA kuko yamenye amakuru ko uwo mugore yari yarapfakajwe n’icyo cyorezo.

Ibi Gitwaza yabitangaje tariki 2 Gicurasi 2015 ubwo habaga igitaramo cyari cyiswe “Pambazuka” , akaba yaravuze ko mu gihe cy’ubusore bwe yari yagiye mu masengesho hanyuma umugore umwe akaza kumushuka akamujyana mu cyumba cye, Gitwaza nawe akinjiramo yumva nta kibazo ariko yahagera agasanga umugore yikuyemo imyenda yose yambaye ubusa ndetse akamubwira ko yifuza kuryamana na we, icyo gihe Paul Gitwaza akaba atari kubona uko amucika kuko umugore yari yakinze ahantu hose.

Gitwaza yakomeje avuga ko yabwiye uwo mugore ko babanza bagasenga bakabona kubikora undi aranga, amusaba ko yabanza akaba akenyeye igitenge kuko yari yambaye ubusa buri buri, ni uko uyu muvugabutumwa ahita asenga ndetse anavuga indimi maze wa mugore aza kugwa hasi kubera ayo masengesho, aza kuzanzamuka abaza Gitwaza icyabaye n’ibyo barimo, nyuma arambara barasenga barasohoka. Nyuma y’igihe Gitwaza arokotse icyo kigeragezo, ngo yaje kongera guhura na wa mugore maze umugore ahita amusaba imbabazi ari nabwo Gitwaza yamenye ko uwo mugore yari yarapfakajwe na SIDA yari yarishe umugabo we, ndetse n’umwana yari yarabyaranye n’uwo mugabo akaba yari yarishwe na SIDA.

ARI MURI ISRAEL, GITWAZA YAVUZE KO YIKOREYE KU MUTWE IBIBAZO BY’U RWANDA AKABYEREKA IMANA

Intumwa Paul Gitwaza, mu rugendo yagiyemo mu gihugu cya Israel hamwe n’itsinda ry’abantu basaga 140 muri Nzeri 2015, yagaragaje ko yikoreye ku mutwe we ibyifuzo by’abari kumwe nawe ndetse azirikana n’igihugu cye cy’u Rwanda yikorera ibyifuzo byacyo abyereka Imana. Nk’uko Apotre Paul Gitwaza icyo gihe yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda (yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana Iburengerazuba ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6 : 32-33.

Inkuru Wasoma:  Icyo abaturarwanda batekereza ku madini yanze ko amavuriro yayo atangirwamo serivisi yo gukuramo inda.

Aha muri uyu murongo wa Bibiliya haravuga ngo : “Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ariryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.”

APOTRE GITWAZA YAHAMIJE KO MU GIHE CYA VUBA U BURUNDI BUZABA BUMEZE NKA DUBAI

Mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo Gitwaza yari arimo kubwiriza, yatangaje ibyo yise ubuhanuzi ku gihugu cy’u Burundi bushimangira ko iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda mu minsi ya vuba kizaba kimeze nka Dubai yo muri Afurika, ibintu bitavuzweho rumwe. Gitwaza ati : “Ndabona u Burundi bugiye kuba Dubai yo muri Afurika, uko Dubai imeze niko u Burundi buzamera mu myaka iri imbere. Niba ufite itongo mu Burundi rikomeze nturirekure. Ibyo mbabwiye ni ukuri.”

APOTRE GITWAZA YAHAMIJE KO ARI WE MUHANUZI WA MBERE MU RWANDA NO MURI AFURIKA

Ibyo Gitwaza akunda kuvuga bidasanzwe, akenshi avuga ko ari ubuhanuzi ndetse n’iyerekwa aba yagize. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, uyu muvugabutumwa yagarutsweho cyane ubwo yatangazaga ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika yose, ndetse ko utabyemera uko afite ikibazo. Gitwaza ati : “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kambamo. Sinzi niba muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza, ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona.

Muzamushakishe mumumbwire.” Yavuze ko hari bamwe mu bateranira mu rusengero rwe bayobye bakaba bemera abandi bahanuzi, ababwira ko bazamenya ugukomera kwe ari uko batakimubona. Ati “[…] Mwemera ibya bande ? Mwemera ibyabo ? Ntabwo ari mwese, gusa abafite abandi bemera mufite ikibazo ! Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

KUBAKWA K’U RWANDA NGO URUHARE RUNINI NI URWA GITWAZA

Ubwo yabwirizaga mu ntangiriro za Nzeri 2018, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yavuze ko ubuhanuzi bwe bwagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda, ndetse ashimangira ko uruhare runini mu kwiyubaka kw’iki gihugu ari urwe. Gitwaza ati : “Kubakwa kw’iki gihugu mbifitemo uruhare… Murabyumva ? Kubakwa kw’iki gihugu mbifitemo uruhare, kandi runini cyane. Nahanuye nka Ezekiyeri kugirango amagufwa yongere abeho. Kandi intambara naciyemo ntawundi mukozi w’Imana uzazicamo nta n’undi waziciyemo, nta n’umwe uzabaho muri iki gihugu.” Mu gushimangira ibi, Gitwaza yavuze ko abo mu itorero rye batamuhemba cyane ndetse ko aho akunze kuba muri Amerika yigisha isaha imwe bakamuha amafaranga angana n’umushahara w’amezi abiri bamuha mu itorero. Gusa ngo aritanga kuko afite ubuhanuzi bukomeye ku Rwanda. Gitwaza ati : “Ntabwo mumpemba cyane, ariko aho mba [muri Amerika], nigisha isaha imwe bakampa amafaranga mpembwa nk’amezi abiri hano, kandi mfite ibyangombwa byaho si ibyo nsaba, ariko mfite misiyo kuri iki gihugu Imana yampamagariye… Tujye twiga guha agaciro abantu Imana yaduhaye” source: Ukwezi

Dore ibintu bihamya neza isano iri hagati y’abapfumu n’abapasiteri bamwe na bamwe b’iki gihe.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved