Umuhanzi Itahiwacu Bruce uri mu bayoboye umuziki nyarwanda nka Bruce Melodie, yashyize hanze ifoto ya ’Catherine’ bamaze imyaka irenga itandatu babana nk’umugore n’umugabo. Bruce Melodie yasangije abamukurikira uru rubavu rwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Ifoto yashyize hanze igaragaza ’Catherine’ ari mu mugongo we yamufashe mu gituza, ikaba yari iherekejwe n’amagambo Melodie yanditse agira ati: “Birampagije kuba nzi neza ko wowe nanjye turiho muri iki gihe…Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.” Ni amagambo yashyiguye amarangamutima y’abakurikira Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira kuba bwa nyuma na nyuma ashoboye kubereka uwo yihebeye ndetse n’umubyeyi w’abana be.
Nko ku rubuga rwa Instagram, abenshi bagiye bagaruka ku mvugo y’uko “umugabo uwo ariwe wese atera imbere ari uko hari umugore ubyihishe inyuma”, bagaragaza ’Catherine’ nk’uri ku ruhembe rw’ibyo Bruce Melodie amaze kugeraho. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi ntibatinye kuvuga ko “hari abakobwa baremewe kujya mu mashusho y’indirimbo gusa ndetse n’abaremewe kubaka ingo.
Kuva mu mpera za 2014 ni bwo Bruce Melodie yatangiye kubana n’uriya mugore we yari yarakunze kugira ibanga rikomeye, nyuma yo kumenya ko yamuteye inda by’impanuka. Muri Kamena umwaka ushize Melodie yatangaje ko ateganya gukorana na we ubukwe, bitewe n’uburyo yamwihebeye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi ntibatinye kuvuga ko “hari abakobwa baremewe kujya mu mashusho y’indirimbo gusa ndetse n’abaremewe kubaka ingo. Kuva mu mpera za 2014 ni bwo Bruce Melodie yatangiye kubana n’uriya mugore we yari yarakunze kugira ibanga rikomeye, nyuma yo kumenya ko yamuteye inda by’impanuka.
Muri Kamena umwaka ushize Melodie yatangaje ko ateganya gukorana na we ubukwe, bitewe n’uburyo yamwihebeye. Ati: “Ubukwe nzabukora kuko rukundo mutima ndamwemera bya hatari, ndamukunda cyane ndamwemera koko!” Bruce Melodie na Catherine bombi bafitanye abana babiri b’abakobwa, barimo Itahiwacu Britta usanzwe ari imfura yabo wavutse muri 2015 cyo kimwe n’ubuheta bwabo bwavutse mu Ukwakira 2019. source: BWIZA
Tidjara kabendera avuze impamvu eshatu nkuru zituma umugore asambana anagira inama abakobwa bose.