RIP: Amagambo pasiteri Theogene Niyonshuti yavuze n’inzira y’ubuzima bwe abantu batazibagirwa nyuma y’urupfu rwe

Inkuru y’urupfu rwa pasiteri Theogene Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 23 Kamena 2023. Ni inkuru yashenguye abantu benshi cyane, aho no mu mvugo z’ubutumwa bagiye batanga bagaragaje ko batari biteguye ko umuntu nka Niyonshuti ari we wagenda, ndetse yewe kubyiyumvisha bikaba bigoranye cyane.

Pasiteri Niyonshuti yiyise inzahuke kubera amateka y’ubuzima yaciyemo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, ariko ku rundi ruhande n’ubwo yari pasiteri, abemera Mana bamufataga nk’isanamitima kuburyo amagambo ye ndetse n’ibikorwa yagiye akora byagiye byubaka imitima ya benshi cyane, ndetse yewe hari n’abahinduye ingendo z’ubuzima bwabo barimo mbere bajya mu nzira bita ko ari ‘ifututse’ kubera Niyonshuti ‘Inzahuke’.

Mu rugendo rw’ubuzima bwe, abenshi bamufataga nk’umwarimu w’umuhanda w’ubuzima. Abandi bakamufata nk’igisobanuro cy’ububasha bw’Imana, abandi bakamuvanaho imvugo igira iti ‘Imana ni byose’ kubera ubuhamya bw’ubuzima bwe yatanze agaragaza uburyo Imana ibiba byose ku isi iba ibizi kandi ibishaka.

AMATEKA YA NIYONSHUTI THEOGENE ‘Inzahuke’: Niyonshuti Theogene yavutse mu mwaka wa 1981, avukira mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, ababyeyi be uw’umugabo yavukiye ahitwa mu gacurabwenge ubu ni muri Kamonyi mu gihe nyina yavukiye muri Butare. Mu buhamya yagiye atanga yavuze ko yavutse asanga iwabo babayeho ubuzima bwiza, aho ntacyo bari babaye kuko bari banatunze, aho yavuze ko “nasanze dufite imodoka ebyiri”.

Ubuzima bwe icyo gihe muri iyo myaka bwari bwiza, aho atabashaga kwikorera buri kantu kose kubwo kuba Atari ikigoryi, ahubwo ari uko yari yarateteshejwe cyane. Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, Niyonshuti yari afite imyaka 13, gusa Jenoside yamutwariye umuryango kuburyo nta muntu n’umwe yasigaranye wo mu muryango we, nibwo yatangiye ubuzima bwo kuba mayibobo mu mujyi wa Kigali.

UBUZIMA BWE BWO KU MUHANDA: mu mwaka wa 1995, nibwo yatangiye ubuzima bwo ku muhanda, we na bagenzi be babaga [yabyitaga kugangika] Rwandex. Mu buhamya bwe yatanze, Niyonshuti yavuze ko ubwo yaga ku muhanda hari umugabo waje kogesha imodoka aramumenya, amusaba ko yamuvana ku muhanda kubera ko se [wa Niyonshuti] yari umukoresha w’uwo mugabo mbere ya Jenoside, Niyonshuti yemeye kujyana na we gusa nyuma aza kumunanira yigarukira Rwandex mu bumayibobo.

Aho niho yatangiriye kuzenguruka utubyiniro twose two muri Kigali, akarara anywa amayoga anabyina bugacya. Yagize ati “ubwo nasubiraga ku muhanda, nibw natangiye kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga.” Niyonshuti yavuze ko ibyo byose yabikoraga kubera ibikomere yatewe na Jenoside mu buryo bwo kwimara agahinda.

Muri ubwo buzima Niyonshuti yagaragaje uburyo bwari bugoye cyane, kuko bahuriragamo n’ibibi byinshi birimo gukubitwa [inkoni yitaga iz’ubujyinga], aho bikwicira ejo hazaza ndetse bikanatera umuryango uvukamo igisebo. Ku muhanda yakoreshaga akazina ka ‘Babou’.

INZIRA YE YO GUKIZWA: Niyonshuti yavuze ko umunsi yiyemereje kwakiraho agakiza ari umunsi yari yaraye mu kabari, abyina anywa n’inzoga, ntakamenye ko uwo munsi ari wo wa nyuma yo gukora ibyo bintu. Ngo nyuma yo kugangika muri iryo joro nibwo yabumburiwe iyerekwa ry’ubuzima bwe yanyuzemo kuva avutse kugera muri ako kanya bimuha kwicuza uburyo yakoresheje ubuzima bwe nabi.

Ngo yaje kwegera umugore w’umukirisitu bakoranaga aho yozaga imodoka, aramwaturira byose umugore amubwira ko Imana imufiteho umugambi mwiza. Kuva uwo munsi yahise yiyemeza guhinduka atangira kwitabira amasengesho na za nibature.

BYARAMUGOYE CYANE KWAKIRWA NK’UWAHINDUTSE: nyuma yo guhitamo iyo nzira akajya agera aho abandi bakirisitu bari, abantu bibazaga niba yarahindutse koko cyangwa ari amayeri yakoreshaga mashya yo kugira ngo abibe kuko bari bamuzi nk’igisambo cyo kumuhanda mu gutera boro. Ubwo yabaga yagiye mu rusengero, abapasiteri n’abakiristu baramuhoberaga nk’uko yabivuze ati “Atari uko bankunze ahubwo bagira ngo bumve niba nta bintu nibye.”

Abagore b’abakirisitu iyo yabegeraga amasakoshi bashyiraga ku ruhande, kuko bakekaga ko agiye kubiba. Ababanaga na we iyo nkuru ayibakojeje baramusetse barakwenkwenuka cyane kuko batumvaga ko byashoboka, gusa we yari akijijwe amaramaje cyane kuko ‘kuva icyo gihe yahise azinukwa icyitwa ibiyobyabwenge’. Nyuma nibwo yatangiye kugaragaza icyizere kuko batangiye kujya bamwizera, ndetse bakanamuha umwanya wo gutanga ubuhamya aba umutambyi ndetse agera no kubuvugabutumwa.

KUBANA N’UMUGORE WE BYAMUTWAYE AMEZI ABIRI N’IMINSI 24: Niyonshuti yavuze ko umugore we yari asanzwe amuzi kuko yahoze ari umuyobozi w’icyumba cy’amasengesho, gusa ngo kumubaza izina, kumwemerera, kumwambika impeta, kujya mu rukiko no gukora ubukwe, byabaye mumezi 2 n’iminsi 24 bamenyanye.

Inkuru Wasoma:  Musenyeri wa Kiliziya Gatolika yahuye n'ingaruka zikomeye azira gusambanya abana

Ntago yigeze amutereta cyangwa ngo atere ivi ahubwo yamubwiye ko amukunda bitari ibya Cherie na shushu, anamusaba igisubizo mu gihe kingana n’amasaha abiri gusa. Yavuze ko kudatera ivi no gutereta ari uko ari ibintu bikorwa n’abifite, kubw’ibyo rero kuko nta kintu yari afite barinze banabana ataramugurira na fanta yo kunywa, uretse amafaraga yamuhaye 1000frw nabwo akicuza impamvu yayamuhaye kubera ko yari kumutunga iminsi 10. Mu bundi buhamya yatanze yavuze ko yakoze ubukwe nta n’igiceri cy 100frw afite ku mufuka.

Nyuma yo guhinduka ndetse akakirwa agasengerwa ngo abe pasiteri, Niyonshuti yatangiye guhindura ubuzima bw’abantu batandukanye ahereye kubo babanye mu muhanda mu buzima bw’ubumayibobo, afashe benshi cyane haba mu buryo bw’ubushobozi no kubohora roho zabo barahinduka.

Reka turebere hamwe amwe mu magambo akomeye cyane haba mu kubwiriza ubutumwa ndetse no gutebya yavuze abantu batazibagirwa kubera we.

-AGAHINDA KAGIRA AMASANO: pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke yavuze ko agahinda kagira amasano, aho umukuru w’umuryango w’agahinda yitwa NTIMBA, se wabo akitwa SHAVU, nyirasenge akitwa MAGANYA n’andi masano menshi.

-ABARAKARE: ni ijambo yavuze ko yarikoreshaga yigisha uburyo umuntu abaho mu buzima bwo gutagangara, kuburyo ibyo umubwira byose atabyumva. Iyi mvugo yayikoresheje avuga ibintu 9 biranga umuntu watagangaye.

-IYO UMUNTU AHUYE NA YESU UMUTIMA URACYA: yavuze ko iyo umuntu ahuye na Yesu yari mu mwijima, umutima uracya. Ati “niyo wabiceceka, bibiliya ukayigendana mu mufuka, cyangwa se ugakoresha iyo muri telephone, ariko abaturanyi iyo bakubonye baravuga bati “ariko Rudomoro(bavuga izina ry’umuntu) yahuye na wa mugabo abarokore bajya bavuga, muri make akari ku mutima gasesekara ku munwa.”

-KAWUNGA N’AMAMININWA: aha yavugaga ubuzima abakire n’abakene babayemo, aho abakire bakoresha Salsa ya originare, mu gihe umukene we iyo agiye kugura salsa ajya kuri butiki akavuga ati “Mumpe salsa number two” bakagukubita igikombe cy’amamininwa, Kawunga ikamanuka.

-ISO na DADDY: aha yabikomojeho avuga kun go zifite amafaranga n’izitayafite, yagize ati “Iyo udafite amafaranga uba witwa Iso, genda ufungure iso araje, iso araje, ariko waba ufite amafaranga bavuga ngo Genda ufungurire daddy.

-IBINTU BITATU KIRISITO AKORERA UMUTIMA IYO BAHUYE: yavuze ko ibyo bintu iyo amaze kubikora bituma umutima utya. Ati “Iyo wahuye na yesu akomora igikomere cy’agahinda, kandi agahinda ni kabi, uzi kujya muri douche, agahinda gahagaze ku muryango, kakakubwira ngo karaba vuba nitwa gahinda? Ntigatinye ko woze amazi ashyushye, agahinda kadatinya ko wambaye ikote na karuvati, imbere harimo n’isengeri, agahinda kadatinya ko wambaye igitenge cyawe wiguriye ugafata na sharupe ugashyira ku rutugu, agahinda ni kabi.”

Igikomere cya kabiri ni igikomere cy’amateka, amateka arakomeretsa. Amateka agira igisebe kibi yise “umuvogo’’ bene icyo gisebe ni kimwe kizaho urukoko, ukagira ngo kiri gukira kumbe wareba ukabona cyaracukutse imbere, amateka nayo niko ameze. Igikomere cya gatatu ni igikomere cy’ibyaha, ariko ibikomere byose yesu ni we ubyomora kuko nta vuriro, nta muganga cyangwa se dogiteri wakomora ibyo bikomere.

-NIBA HABAHO IJURU N’INGO NZIZA ZIBAHO

-SHIMIRA IMANA KO URI I KIGALI………

Pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke wakomeje kunyura mu buzima bugoye, yari aherutse n’ubundi gukora impanuka aho yavunitse akaguru, umugore we amaze iminsi mike abyaye. Yavuze ko ibyamubayeho mu buzima, birimo kuba mayibobo, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byose byabaye kuko Yesu yamuteguriraga kuzaba umukozi w’Imana kuko ubuhamya bwe bwamaze gukura abantu benshi mu biyobyabwenge.

Pasiteri Niyonshuti Theogene yari umushumba wa paruwasi ya ADEPER Kamuhoza mu itorero rya Muhima, tariki 17 Kamena 2023 nibwo bwa nyuma yagaragaye mu ivugabutumwa ryagutse mu giterane yari yatumiwemo cyitwa ‘In his Dwelling’ cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 ya Zion temple ya Ntarama.

Niyonshuti Theogene yashakanye na Uwanyana Assia babyarana abana bane, ariko bakaba bafite abandi barera biganjemo abo bakuye ku muhanda. Yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko, akaba yazize impanuka y’imodoka yabereye mu Gihugu cya Uganda aho yari kumwe n’abandi bantu, amakuru aturuka ku mugore we akavuga ko mubo bari kumwe bose harokotse uwitwa Jonas.

IMIRASIRE TV yihanganishije umuryango wa nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke ndetse n’abakirisito bose muri rusange cyane cyane abasenganaga na we buri munsi, inshuti z’umuryango n’abemeraMana bose, nyakwigendera agire iruhuko ridashira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved