Abagabo babiri bahoze ari impunzi mu nkambi zo mu Rwanda batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, amakuru avuga ko aba bagabo bari batuye muri komini ya Musigati na Banza, mu Ntara ya Bubanza bakaba batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Burundi.
Aba bagabo bivugwa ko bahungiye mu Rwanda mu 2015 ubwo mu gihugu cy’u Burundi hakorwaga coup d’etat yo guhirika Perezida Nkurunziza ariko ikaza gupfuba, ikindi aba bagabo bahuriyeho kandi ni uko ari abanyamuryango b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (MSD).
Aba batawe muri yombi bakekwaho ko bifatanyije n’umutwe wa RED-Tabara mu  kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Bamaze gufatwa hakurikiyeho gusaka amazu yabo ariko nta kintu na kimwe basanzemo cyahamya ko bakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba. Ikinyamakuru SOSmedia Burundi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko hashobora kuba hari ibindi byaha byihishe inyuma y’iri tabwa muri yombi ry’aba bagabo.
Uku gutabwa muri yombi kw’aba bagabo bije bikurikije ijambo Perezida Ndayishimiye Evariste aherutse gutangaza avuga ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe uterwa inkunga na Lera y’u Rwanda. Nyamara ibi u Rwanda rwahise rubihakana ruvuga ko rudafitanye isano n’izo nyeshyamba.