Perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Chisekedi, ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwaturutse impande n’impande mu gihugu cya Congo mu inama y’igihugu y’urubyiruko muri icyo gihugu, yagaragaje Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi batuma Afurika idashiramo intambara, inzangano n’amacakubiri.
Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda “bakeneye ubufasha bwacu ngo bibohore” ubutegetsi bwe. Yabivuze kuwa gatandatu abwira aba bahagarariye urubyiruko bagera kuri 250 bo mu ntara 26 za Congo yari yakiriye i Kinshasa.
Yagize ati: “Afrika ikwiye kureba ibindi ikora. Ni iya nyuma kubera intambara n’amacakubiri, ni ibyo tuzwiho. Ikibabaje, ntabwo ari uko bimeze, ahubwo ni ukubera impamvu y’abayobozi nka Paul Kagame. Yigamba kuba gashozantambara, impuguke mu ntambara. Arabyishimira. Ariko ndi we nakwihisha, naterwa isoni no kuba umuntu uteza intambara no kurimbura. Biteye isoni ndetse ni ibikorwa by’imyuka mibi. Ntabwo tuzarya kuri uwo mugati.”
Félix Tshisekedi, yakomeje asobanura uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda butandukanye n’Abanyarwanda agira ati: “Ntimukange abanyamahanga. Ku birebana n’u Rwanda, ntacyo byaba bivuze kubona Abanyarwanda nk’abanzi. Ni ubuyobozi bw’u Rwanda n’umutwe wabwo Paul Kagame, ari na we mwanzi wa RDC. Abanyarwanda n’Abanyarwadakazi ni abavandimwe bacu.”
Ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko agace k’ijambo rye kubyo yavuze kuri mugenzi we Kagame gakwirakwiriye cyane ku cyumweru, benshi bavuze ko ijambo rya Tshisekedi ryerekana uburyo ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwombi bukomeye. Benshi bakomeje bavuga ko aba bayobozi bashobora kutazigera biyunga nyuma y’imbwirwaruhame zabo zo mu cyumweru gishize. source: Umuryango.
Ibintu 4 abasore bakundira kuryamana n’abagore bakuze kubarusha.