banner

Amagambo The Ben avugiye kuri Radio yo mu Burundi akoze abarundi bose ku mutima

Nyuma y’uko umuhanzi The Ben ageze mu gihugu cy’U Burundi aho azakorera ibitaramo bibiri, kuru uyu wa 29 Nzeri 2023 yahuriye na bagenzi be bo muri icyo gihugu aribo Big Fizzo na Sat-B mu kiganiro kuri Radio. Muri iki kiganiro The Ben yavuze ko atangazwa n’uburyo umuhanzi Big Fizzo ashaka kumwubaha kandi ari we wagakwiye kumwubaha kuko ari we wamwigishije kuririmba.

Umuhanzi The Ben uzataramira Abarundi kuwa 30 Nzeri ndetse no ku wa 1 Ukwakira 2023, ubwo bari kuri Radio Bujafm yagize ati “Ntababeshye njye nakuze abanyeshuri twigana banyita Big Fizzo cyangwa Kidumu kubera ukuntu nakundaga kuririmba indirimbo zabo nka ‘Niwanyemerera’ ya Fizzo na ‘Yaramenje’ ya Kidumu.

Nahoraga nzisubiramo mu bitaramo byose byaberaga ku ishuri. Rero ndatangazwa n’uburyo Big Fizzo duhuye ashaka kunyubaha kandi nari nzi ko ari njyewe ugomba kumwubaha ariko ni byiza kubahana.”

Inkuru Wasoma:  Nana wo muri city maid avuze ibyamugoye akigera I Burayi n’ibyahindutse ku buzima bwe

Ku rundi ruhande, Big Fizzo yavuze ko ari amashimwe menshi cyane kuri we kubona hari abantu binjiye mu muziki babanje kumureberaho, avuga ko kuri we ari amateka ku gihugu kubera ko niyo azaba atakiriho hariho abazavuga bati “Twatangiye kuririmba tubyigishijwe n’umurundi.”

Ni mu gihe aba baririmbyi uko ari batatu bazahurira mu gitaramo kimwe kizaba kuwa 1 Ukwakira 2023 cyateguwe n’ishyirahamwe ‘Now Now company’ muri mess des officiers mu mujyi wa Bujumbura.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, abakurikirana imyidagaduro baravuga ko ari ishimwe rikomeye ku kuba umuhanzi nka The Ben ukunzwe cyane muri iki gihugu atanga urugero rw’umunyamuziki afataho icyitegererezo akaba umurundi, bikaba bisobanuye ikintu kinini nk’Uko Big Fizzo yabyivugiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved