Amagambo yatunguye benshi yatangajwe n’umugabo nyuma yo kwegukana igihembo cyo kugira igitsina gito

Umugabo witwa Nick Gilronan w’imyaka 27 y’amavuko, nyuma yo gutsindira igihembo cyo kugira igitsina gito “Penis” kurusha abandi mu bagabo ijana bari bahanganye yagaragaje ibyishimo byuzuye umutima we.

Ni amarushanwa yakorewe mu gace ka Brooklyn gaherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabo usanzwe ari umukozi w’ububiko bwa UPS yagaragaje ko yishimiye iki gihembo ndetse avuga ko ingano y’igitsina cy’umugabo ntacyo ivuze ku mibonano mpuzabitsina cyangwa akandi kamaro kacyo ka buri munsi.

Icyakora n’ubwo uyu mugabo yatangaje ibi, hari benshi mu bagabo batangaza ko ari ikibazo kibahangayikishije igihe batera akabariro kugeza ubwo bayoboka abaganga bakabaha imiti ibafasha kongera ingano yacyo. Ikinyamakuru Huffpost cyatangaje ko byatunguranye kubona umugabo utewe ishema no kuba uwa mbere mu bafite igitsina gito.

Uyu mugabo yabwiye urubuga rwa Gothamist ati “Ingano y’ubugabo ntacyo itwaye yaba ku buzima bwe, mu mubano w’abashakanye cyangwa hagati y’abakundana igihe bakora imibonano mpuzabitsina.” Iki kinyamakuru cyavuze ko ibyishimo uyu mugabo afite bifite ishingiro kuko ubugabo bunini ntaho buhurira no kuryoshya imibonano mpuzabitsina.

Bati “Niba uhangayitse kubera igitsina gito, menya ko igituma umugore yishima ku buriri ntabwo ari uko ufite igitsina kinini, ahubwo biterwa n’uburyo usobanukiwe n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse ugashobora no kumushimisha no bundi buryo burimo no ku muba hafi igihe cyose.”

Abagabo bitabiriye iri rushanwa bavuga ko batewe akababaro n’uburyo abagore babasuzugura bagendeye ku ngano y’igitsina cyabo, bakirengagiza ko babaha ibyishimo babizereyemo. Nick Gilronan wegukanye iki gihembo yahembwe amadolari y’Amerika 200 asaga ibihumbi 253 Frw ndetse bivugwa ko atarashaka umugore.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved