Amashimwe ni yose kuri Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up yateguraga Miss Rwanda warekuwe kuri uyu Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Prince Kid w’imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye ku byaha yashinjwaga.
Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.
Ibyaha bikomeye Prince kid yashinjwaga birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Mu nzira werekeza kuri gereza ya Mageragere umuhanda warimo imodoka nyinshi z’abakunda uyu musore bari baje kumwakira no kumuramutsa.
Bamwe mu bari baje kumwakira barimo Ndimbati , Miss Iradukunda Elsa , Miss Iradukunda Liliane , Mugabekazi Liliane , umubyeyi wa Davis D n’abandi biganjemo abanyamakuru. Nyuma yo gutegereza umwanya munini Prince Kid yasohotse muri gereza ku isaha ya saa kumi n’imwe zuzuye.
Agisohoka muri gereza yasanganiwe n’itangazamakuru maze agira ati “Ndashimira abantu bose bambaye hafi, abanyeretse urukundo , ariko nano mbonereho umwanya wo gushimira cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.” Yakomeje agira ati “Benshi bari baciye iteka ko ibintu byarangiye , yego Perezida wa Repubulika yababajwe n’ibyabaye ariko mu bushishozi bwe , ubunararibonye bwe yavuze ko ubutabera bukora akazi kabwo.”
Uyu musore wari utegerejwe na benshi mu nshuti ze yavuze ko ukuri kwari kuzigaragaza uko byagenda kose. Ati “Biba biteye ubwoba ariko iyo wizera igihugu cyawe, ubutabera bw’igihugu cyawe n’igihugu muri rusange akoba kazamo ariko ugeraho ukumva ko byanze bikunze ukuri kuzakora.”
Prince Kid yakomeje ku cyatumaga ahora asaba ko urubanza rwe rubera mu ruhame. Ati “ Icyatumaga nsaba ko urubanza rubera mu ruhame nta kindi ni ukuri kandi nizera ko ukuri guhora gutsinda.” Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa 08 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura. source: IGIHE